rwanda elections 2013
kigalitoday

Rulindo: PL yijeje kuzakura abaturage mu bukene no kubaha umudendezo

Yanditswe ku itariki ya: 7-09-2013 - Saa: 09:42'
Ibitekerezo ( )

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kw buri munyarwanda PL, ryamamrije abakandida baryo bazarihagararira mu nteko ishinga amategeko mu karere ka Rulindo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 06/09/2013, aho batangaje ko bazibanda u gukura abaturage mu bukene.

Muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza cyabereye mu murenge wa Base ku kibuga cy’ishuri rya IBB, abakandida bose ngo ishyaka ryabo niritorwa bazavana Abanyarulindo mu bukene no kubafasha kwishyira bakizana mu gihugu.

Abiyamamaza kandi bagiye bagaruka ku bikorwa byiza byagezweho, ishyaka PL ribigizemo uruhare.

Bibukije Abanyarulindo ko hari ibikorwaremezo byinshi byabagezeho ku bufatanye bwa P L n’andi mashyaka bafatanije.

Abayoboke b’ishyaka rya PL babashije no kugeza ku baturage bo mu karere ka Rulindo bimwe mu byo bazabagezaho nibaramuka babahundagajeho amajwi bakagera mu nteko.

Umwe mu bahatanira kujya mu nteko wo muri PL, Marie Claire Uwamariya, mu kwiyamamaza kwe yavuze ko azashyira imbere kuzana abashoramari muri aka karere, bityo bakagera ku iterambere ryihuse.

Yagize ati: ”Icyo nshyize imbere nzafasha abanyarulindo nindamuka ngeze mu nteko ishinga amategeko,ni ukubazanira abashoramari bakazamura aka karere.Cyane cyane mu bijyanye n’ubucukuci bw’amabuye y’agaciro kugira ngo turusheho kuyabyaza umusaruro.bizagirira abanyarulindo akamaro n’igihugu cyose muri rusange.”

Evaliste Karisa, Vice prezida w’inteko ishinga amategeko ucyuye igihe, nawe uri mu bakandida depute b’ishyaka PL, yavuze ko ishyaka rye ryabashije gufatanya n’ayandi mashyaka kugeza ku banyarwanda ku bikorwa byinshi by’intangarugero, mu buzima bw’abaturage.

Yavuze ko n’ubundi iri shyaka rizakomeza kuzamura abanya Rulindo kimwe n’Abanyarwanda bose muri rusange.

Yavuze ko niyongera kugirirwa icyizere n’abanyarwanda agatorwa ,azongera imbaraga mu guharanira ko urubyiruko rutize rushobora kwiga imyuga ,ngo kuko bigaragara ko urubyiruko rutize muri aka karere rufite ubushomeri.

Ati: “Ishyaka PL niriramuka ringiriye ikizere ngasubira kurihagararira mu nteko nzafatanya n’abandi mu yandi mashyaka kubaka igihugu cyacu. By’umwihariko nzazamura amashuri y’imyuga azafasha urubyiruko rutize kwiteza imbere.”

Kwiyamamaza ku ishyaka PL mu karere ka Rulindo kwanitabiriwe na Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora Professeur Karisa Mbanda. Abayoboke b’ishyaka PL baka bahawe icyizere cy’uko Abanyarulindo bazaritora.

Hortense Munyantore



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.