rwanda elections 2013
kigalitoday

Ruhango: Ngo natorerwa kuba umudepite ntazagoreka ijosi aho agomba kuvugira abaturage

Yanditswe ku itariki ya: 5-09-2013 - Saa: 09:58'
Ibitekerezo ( 1 )

Ubwo abakandida-depite bari guhatanira imyanya yagenewe abagore mu nteko ishinga amategeko biyamamarizaga mu karere ka Ruhango kuwa 04/09/2013, umwe muri bo yabwiye abagize inteko izatora ko nibamutora azabahagararira neza ndetse ngo atazigera agoreka ijosi na rimwe aho azaba asabwa kuvugira Abanyarwanda ashikamye.

Kandida-depite Uwingabire arizeza inteko itora ya Ruhango ko azabavuganira cyane nibamugirira icyizere.
Kandida-depite Uwingabire arizeza inteko itora ya Ruhango ko azabavuganira cyane nibamugirira icyizere.

Ibi byavuzwe na kandida-depite Uwingabire Gaudence wagize ati “Ni ukuri ndabizeza ko nimungirira icyizere mukantora kubahagararira mu nteko ishinga amategeko, nzagerageza kuvugurura amategeko atagenda neza, nzajya ngaruka ndetse mumbwire ibyo mwifuza kandi ndabizeza ko ntazigera ngoreka ijosi aho nzaba nsabwa kuvugira abazaba barantumye mu nteko.”

Abakandida-depite biyamamariza guhagararira icyiciro cy'abagore bo mu ntara y'amajyepfo mu nteko
Abakandida-depite biyamamariza guhagararira icyiciro cy’abagore bo mu ntara y’amajyepfo mu nteko

Muri uku kwiyamamaza, buri mukandida-depite yahabwaga umwanya wo kwivuga ibigwi ndetse akanasezeranya ibyo azakorera Abanyarwandakazi bazamutora ariko cyane cyane Abanyarwanda bose. Abafataga ijambo bose mu kwiyamamaza, bagarukaga ku kuzaharanira iterambere ry’umugore akava mu bukene agatera imbere.

Abagore bagize inteko itora bitabiriye ari benshi kumva imigabo n'imigambi y'abiyamamazaga.
Abagore bagize inteko itora bitabiriye ari benshi kumva imigabo n’imigambi y’abiyamamazaga.

Kwiyamamaza kw’abakandida-depite b’abagore mu karere ka Ruhango kwabereye ahantu hatatu habaga hahurijwe imirenge itatu itatu. Aho ni mu Byimana, Kabagari na Ruhango. Kugeza ubu aba bakandida uko ari 30 barimo guhatanira imyanya itandatu abagore bo mu majyepfo bazaba bemerewe mu Nteko Ishinga Amategeko.

Eric Muvara



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- FPR ntabwo izigera itenguha Abanyarwanda – Komiseri Habumuremyi

- Ishyaka PL ryemeza ko igihugu kitatera imbere kiyobowe n’ishyaka rimwe

- Ishyaka PSD ngo rifite ingamba zo kubaka umuhanda Nyagatre-Gicumbi

- “FPR ni moteri y’iterambere itazigera ikwama” - Perezida Kagame

Ibitekerezo

Nyamara bose iyo biyamamaza niko baba bavuga, ariko iyo bageze yo ntibabyibuka. Bazatwemerere ko invugo ariyo ngiro, ubundi nibatuzuza inshingano tubibababaze.

Sam yanditse ku itariki ya: 5-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.