rwanda elections 2013
kigalitoday

Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 08:45'
Ibitekerezo ( )

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Ruhango bemeza ko batoreshe igikumwe nk’ibisanzwe aho gukoresha ikaramu nk’uburyo bushya kuko ngo gukoresha igikumwe byoroheye buri wese, kandi ngo nicyo gitera ishema ry’uko umuntu yatoye.

Ndayisabye Cyprian watoreye kuri site ya Groupe scolaire ya Nyamagana mu murenge wa Ruhango ati “rwose narize nzi no kwandika, ariko njye igikumwe cyamaze kunjyamo, ikindi rero umuntu aza uko yakabaye nta karamu yitwaje, none se ubwo wajya kwirirwa wiruka ngo uratira ikaramu kandi igikumwe gihari, gusa byari kuba bibi iyo bakuraho igikumwe bakemeza ikaramu gusa”.

Abenshi bishimiye gutoresha igikumwe.
Abenshi bishimiye gutoresha igikumwe.

Buregeye Etienne nawe yatoresheje igikumwe, avuga ko impamvu yahisemo gukoresha igikumwe ko aricyo yasanze ari kiza. Ati “nagikoresheje kuko aricyo numvaga kimbangukiye”.

Bayizere Yozefa, we yatoresheje ikaramu, avuga ko yari asanzwe atoresha igikumwe, ariko ngo kuri iyi nshuro yatoresheje ikaramu, kuko yumvuga ariyo imunogeye.

Felicula Uwimana yari akuriye site y’amatora ya Mutima mu murenge wa Ntongwe, avuga ko nta gahato kakoreshejwe ku muturage yerekwa icyo atoresha, ko ahubwo umuturage ariwe wari wifitiye uburenganzira bwo guhitamo icyo atoresha.

Aya matora yabaye mu mutuzo.
Aya matora yabaye mu mutuzo.

Komisiyo y’igihugu y’amatora, ivuga ko yazanye uburyo bwo gutoresha ikaramu, nyuma y’aho bamwe mu baturage bakomeje kugaragariza impungenge z’uko gutoresha igikumwe bitera umwanda, ndetse indi mpamvu ikaba y’uko abantu bamaze kumenya kwandika ari benshi.

Ku muntu wakoresheje ikaramu, yajyaga mu bwihugiko akareba aho ashaka gushyira ijwi rye agakoresha akamenyetso ka v cyangwa x.

Eric Muvara



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- FPR ntabwo izigera itenguha Abanyarwanda – Komiseri Habumuremyi

- Ishyaka PL ryemeza ko igihugu kitatera imbere kiyobowe n’ishyaka rimwe

- Ishyaka PSD ngo rifite ingamba zo kubaka umuhanda Nyagatre-Gicumbi

- “FPR ni moteri y’iterambere itazigera ikwama” - Perezida Kagame

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.