rwanda elections 2013
kigalitoday

Rubavu: PL ngo izongera umusaruro w’ibijya mu mahanga

Yanditswe ku itariki ya: 13-09-2013 - Saa: 16:11'
Ibitekerezo ( )

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL) kuri uyu wa kane taliki 12/9/2013 ryari mu karere ka Rubavu rigeza ku baturage imigambi ribafitiye mu gihe baritoreye kujya mu nteko ishingamategeko.

Ukwishyira ukizana kuri buri Munyarwanda, ubutabera n’amajyambere nibyo ishyaka PL rishyize imbere muri gahunda ryazo, ibi bikajyana n’uko buri Munyarwanda amenya uburenganzira bwe kandi agashobora no kubahiriza ubwa mugenzi we.

Ishyaka PL ryizeye itsinzi ku batuye mu karere ka Rubavu.
Ishyaka PL ryizeye itsinzi ku batuye mu karere ka Rubavu.

Ibi bikajyana no kumenya amategeko no kugira ubutabera buhamye kandi bwizewe n’abanyagihugu; nk’uko umuyobozi w’ishyaka rya Parti Liberal (PL) Minisitiri Mitali Portais yabitangaje agaragariza Abanyarubavu icyo riteganya kuzabagezaho mu gihe ritorewe kujya mu nteko ishingamategeko.

Umuyobozi wa PL avuga ko iyi migabo ijyana no guharanira iterambere, birimo gukora no kongera umusaruro Abanyarwana bakarwanya ubukene ahubwo bagasagurira amasoko ndetse bakongera ibyoherezwa mu mahanga.

Urutonde rw'abakandida b'ishyaka rya PL bagomba kuzatorwamo abazajya mu nteko ishingamategeko.
Urutonde rw’abakandida b’ishyaka rya PL bagomba kuzatorwamo abazajya mu nteko ishingamategeko.

Ku byerekeranye n’akarere ka Rubavu ishyaka Parti Liberal (PL) ryaje kwiyamamarizamo ngo rizakomeza kubegera ribasaba kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kwegerana n’igihugu cya Congo bongera umusaruro bahacururiza.

Ishyaka Parti Liberal (PL) rivuga ko umurimo wose ushobora gukiza uwukora mu gihe awukoze neza, akaba ariyo mpamvu rivuga ko muri gahunda rifite yo gufasha Abanyarwanda kwishyira ukizana bigomba no kujyana no gukora barwanya ubukene.

Abarwanashyaka ba PL mu kwishimana n'abayobozi babo.
Abarwanashyaka ba PL mu kwishimana n’abayobozi babo.

Ariko ngo imbaraga nyinshi zikwiye gushyirwa mu rubyiruko rufasha kwiga ibituma rubona imirimo kugira ubushobozi bwo kwifasha aho gutega amaboko. Mu gihe bamwe mu baturage bavuga ko abadepite iyo biyamamaza babegera ariko bamara kubatora ntibongere kuboneka.

Minisitiri Mitali avuga ko iyi manda y’abadepite ishize abadepite bakoze akazi katoroshye ko gushyiraho amategeko kuko mu myaka itanu bamaze bashoboye gutora amategeko 300 kandi ngo bashoboye no kwegera abaturage nubwo wenda bitagenze uko babyifuza ngo ubu ni umwanya wo gukomeza ibyakozwe no gutera imbere.

Sylidio Sebuharara



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- FPR ntabwo izigera itenguha Abanyarwanda – Komiseri Habumuremyi

- Ishyaka PL ryemeza ko igihugu kitatera imbere kiyobowe n’ishyaka rimwe

- Ishyaka PSD ngo rifite ingamba zo kubaka umuhanda Nyagatre-Gicumbi

- “FPR ni moteri y’iterambere itazigera ikwama” - Perezida Kagame

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.