rwanda elections 2013
kigalitoday

Rubavu: FPR ngo yabakoreye byiza nabo ntibazayitenguha ibakeneye

Yanditswe ku itariki ya: 3-09-2013 - Saa: 09:26'
Ibitekerezo ( )

Mu kwamamaza abakandida-depite b’ishyaka FPR-Inkotanyi mu karere ka Rubavu byabaye taliki 01/09/2013 kuri stade Umuganda, abahoze bakora akazi ko gucora ibicuruzwa bakura i Goma bavuga ko FPR yabigishije gukora bava mu bucoracozi ahubwo bashobora kwitabira koperative ubu batanga akazi.

Mujawimana umwe mubo FPR yafashije kwiga gukora akareka gucora avuga ko yakoze igihe kitari gito ubucoracora, ariko yigishijwe gukorera muri koperative areka gucora.

Ati “ndeka gucora natangiriye ku gice cy’umufuka w’amasaka, none ubu ubucuruzi bwariyongereye ntumiza ibintu mu mahanga mbicyesheje ubuyobozi bwiza FPR yatugejejeho.”

Mujawimana avuga ko FPR yamukuye mu gucora ikamwigisha gukora none atumiza ibicuruzwa mu mahanga.
Mujawimana avuga ko FPR yamukuye mu gucora ikamwigisha gukora none atumiza ibicuruzwa mu mahanga.

Mujawimana avuga ko FPR yabazaniye ibyiza byinshi birimo guha umugore ijambo aho guhora iruhande rw’inkono kuburyo batayitenguha.

Abonabuze Musa ni umwe mubafite amazu asudira akanabaza mu mujyi wa Gisenyi, avuga ko iyo atagira FPR yari guhera mu bucyene ariko kubera FPR yazanye ubuyobozi bwiza bwegera abaturage yashoboye gukora kandi atanga akazi.

Abonabuze avuga ko ubu amaze kugira ibikorwa bifite agaciro karenga miliyoni 50 kandi ashobora gutanga akazi ku bantu barenga 18.
Kuba yarashoboye kugira igishoro no gutanga akazi ngo iyo FPR itahaba yari kuguma mu bucoracozi.

Ibyinshimo byari byinshi mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR i Rubavu.
Ibyinshimo byari byinshi mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR i Rubavu.

Abanyarubavu bavuga ko bashimira FPR kuko hari byinshi yabagejejeho birimo kubegereza amashuri, gahunda ya Girinka, imihanda ikoze neza, kwegereza imashanyarazi imirenge yose uretse umurenge umwe wa Bugeshi kandi nawo uyu mwaka abaturage 520 bazayahabwa.

Abanyarubavu ngo nibo bafite Stade itunganyije neza nyuma ya Kigali kandi bizeye ko nibatora FPR izabongerera ibyiza byinshi mu iterambere n’imibereho myiza nka gahunda y’ubuhinzi buhuza ubutaka no guhunika, no kongera inganda zitunganya umusaruro nkuko babigaragarijwe n’umuyobozi w’akarere ka Rubavu Sheikh Bahame Hassan.

Sylidio Sebuharara



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

- Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

- Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

- Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

- Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

- Perezida Kagame avuga ko yizeye intsinzi y’abo yatoye

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.