Umuyobozi w’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu ntara y’Uburasirazuba yemeza ko ibikorwa RPF imaze kugeraho ubwabyo biyamamaza muri aya matora, mbere yuko abanyamuryango bagira icyo bavuga.
Iterambere ryihuse, ikoranabuhanga, ubukungu, imibereho myiza ndetse n’ubutabera byagezweho muri manda y’abadepite ishize ngo ni icyizere cy’amajwi mu matora aza.
Mu karere ka Ngoma ngo amashanyarazi yageze mu mirenge yose 14 ndetse n’amazi ava kuri 60% by’abaturage bafite amazi meza bagera kuri 80% muri manda y’abadepite ishize.
Umuyobozi wa FPR mu Burasirazuba, Uwamariya Odette, n’amanyamuryango b’uwo muryango mu karere ka Ngoma bishimira ibyiza byagezweho na FPR.
Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite ba RPF mu karere ka Ngoma, kuri uyu wa 27/08/2013 cyabereye ku kibuga cyo mu murenge wa Rurenge, hatanzwe ubuhamya butandukanye ku byiza umuryango wa RPF wagejeje ku Banyarwanda ndetse basezeranywa kuzabikuba kenshi muri iyi manda nibabaha amajwi.
Gahunda yo kwibumbira mu makoperative, gukangurira abagore kwigirira icyizere no kugana urugamba rw’iterambere ngo nibyo byatumye benshi mu batanze ubuhamya bavuga ko bateye imbere bikuye mu buzima bubi.
Mukagatare Clemence, umupfakaziwo mu murenge wa Rurenge hatangirijwe iyi gahunda avuga ko yakoze ubuhinzi bw’urutoki bw’umwuga kuko yigiriye icyizere abikesha gahunda ya FPR yabimukanguriye, ngo yabashije kugera ku rwego rw’isi mu marushanwa y’igitoki cya kamara masenti azana igikombe.
Koperative ihinga inanasi mu murenge wa Sake ngo nayo yahawe ingemwe miliyoni imwe n’umuryango wa RPF maze iva ku musaruro w’amafaranga ibihumbi 200 bagera kuri miliyoni 20 kuri buri mwero (season).