rwanda elections 2013
kigalitoday

PSD yijeje Abanyangoma kuzashyira kaburimbo mu muhanda Ngoma-Rwabusoro-Nyanza

Yanditswe ku itariki ya: 30-08-2013 - Saa: 12:14'
Ibitekerezo ( )

Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’Abaturage (PSD) ryijeje abaturage b’akarere ka Ngoma ko niritorwa rizaharanira ko kurandura ubukene mu Banyarwanda hashyirwaho banki y’abahinzi n’aborozi,I bikorwaremezo n’ibindi.

Mu ngingo zigera kuri 50 zikubiyemo gahunda za PSD, harimo ko rizaharanira ko hubakwa imihanda irimo uwa Ngoma - Rwabusoro-Nyanza ndetse nuwa Rwamagana-Zaza- Sake.

Kuri uyu wa 28/08/2013 ubwo iri shyaka ryiyamamarizaga mu murenge wa Jarama ho mu karere ka Ngoma, iri shyaka ryagaragaje ko rishaka gukura Abanyarwanda barimo n’abanyangoma mu bukene ntawusigaye inyuma.

PSD mbere yo kwamamaza abakandida babo, babanje kugaragaza ibyo bagezeho n'ibyo bateganya gukora muri iyi manada itaha.
PSD mbere yo kwamamaza abakandida babo, babanje kugaragaza ibyo bagezeho n’ibyo bateganya gukora muri iyi manada itaha.

Visi Perezida wa kabili wiri shyaka, Jacqueline, avuga ko gahunda nshya iri shyaka rifite ari ukugabanya ubukene mu Banyarwanda ndetse ngo iterambere rikagera kuri bose ntawusigaye inyuma nkuko biri mu ntego za PSD.

Yagize ati “PSD igihe cyose ishaka ko Abanyarwanda bagira Demokarasi ndetse n’imibereho myiza.”

Abarwanashyaka biri shyaka nabo bavuga ko bishimira ibyo ishyaka ryabo ryagezeho mu bitekerezo batangaga mu nteko ishinga amategeko birimo icyo gushyiraho ubwisungane mu kwivuze none ngo Abanyarwanda bikaba byarabagiriye akamaro.

Abarwanashyaka ba PSD bumva imigabo n'imigambi by'ishyaka ryabo wabonaga batuje.
Abarwanashyaka ba PSD bumva imigabo n’imigambi by’ishyaka ryabo wabonaga batuje.

Nyirandagijimana Berenadeta, umurwanashyaka wa PSD yagize ati “Njyewe PSD yangiriye akamaro kuko ubu ndwara nkajya kwivuza ku mafaranga make kuko mfite mutuweri yatanzweho icyifuzo na PSD.”

Uku kwiyamamaza kwari kwitabiriwe n’abayobozi b’ishyaka ku rwego rw’igihugu ndetse na ministre w’ibidukikije n’umutungo kamere, Stanislas Kamanzi.

Biteganijwe ko imitwe ya politike, abakandida bazatorwa kuya 16/09/2013 naho abo mu byiciro byihariye nabo bakazatora mu minsi ibiri izakurikira.

Jean Claude Gakwaya



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Amatora y’Abadepite yagenze neza mu karere ka Kirehe

- Rulindo: Abaturage basanga hari aho u Rwanda rugeze muri Demokarasi

- Rwamagana: Imvura yaguye saa sita ntiyabujije amatora kugenda neza

- NUR: Abanyeshuri ntibabashije kwitabira amatora bose

- Abakuze n’abanyantege nke barashimira ubuyobozi bwaborohereje mu matora

- Bugesera: Bavuye mu matora bajya kwishimira ko batoye neza

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.