rwanda elections 2013
kigalitoday

PSD yijeje abanya-Rukomo ko nibayitora izabageza ku iterambere riringaniza bose

Yanditswe ku itariki ya: 5-09-2013 - Saa: 15:20'
Ibitekerezo ( )

Guharanira uburinganire bw’abaturage mu nzego zose, kuvugurura gahunda y’ubwisungane mu kwivuza no gushinga amashuri menshi y’abafite ubumuga nibyo abakandida-depite b’ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza PSD bijeje abaturage b’umurenge wa Rukomo, ubwo biyamamazaga muri Nyagatare kuwa 04/09/2013.

Ni igikorwa cyabereye mu mudugudu wa Rebero akagali ka Gashenyi, aho abaturage bari bikitabiriye bagejejweho n’abamamaza iri shyaka ibyo ishyaka ryabo ryagezeho mu myaka ishize, rikaba risaba ko abayoboke baryo barishyigikira bakaritora ku bwinshi mu matora y’abadepite azaba kuwa 16/09/2013.

Barabizeza ko abari kuri urwo rutonde nibatorwa bazagera ku iterambere riringaniza bose
Barabizeza ko abari kuri urwo rutonde nibatorwa bazagera ku iterambere riringaniza bose

Abakandida-depite batanu biyamamaje imbere y’aba baturage bose bagarutse kuri gahunda iri shyaka ryihaye mu myaka 5 iri mbere ishingiye ku kuzamura imibereho y’Umunyarwanda.

Aba bakandida bavugaga ko ngo ishyaka ryabo riramutse rigiriwe icyizere, ryakora byinshi birimo kuvugurura gahunda y’ubwisungane mu kwivuza no gushinga amashuri y’abafite ubumuga.

Kandida-depite Nkusi Juvenal uri no mu bayobozi ba PSD Umwe mu bayobozi ba PSD yasabye abaturage kuzabahundagazaho amajwi kuko PSD yagize uruhare muri gahunda nyinshi zageje u Rwanda ku ntera rugezeho, harimo kwamagana no guhagarika Jenoside, gukura igihano cy’urupfu mu mategeko y’igihugu ndetse n’ubutabera bwunga.

Bamwe mu bayoboke ba PSD bitegereza abari ku rutonde rw'abadepite babo
Bamwe mu bayoboke ba PSD bitegereza abari ku rutonde rw’abadepite babo

Kandida-depite Juvenal Nkusi yijeje kandi ko muri iyi myaka 5itanu iri imbere nibamara gutorwa bazaharanira uburinganire bw’abantu mu nzego zose hagamijwe iterambere.

Ibi bikorwa bigamije iterambere ry’umuturage kandi nibyo byifujwe na bamwe mu baturage, aho basaba abazatorerwa ubudepite kuzashimangira gahunda yo kubagezaho umuriro w’amashanyarazi ndetse n’amazi meza.

Mu bindi ishyaka PSD ryijeje kuzakorera ubuvugizi harimo gahunda yo guhuza ubutaka no guhinga igihingwa kiberanye n’akarere, ubusabane hagati y’abanyagihugu n’ibindi.

Dan Ngabonziza



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Abanyarusizi ngo babaye “Abanyarwanda orginal” kubera FPR-Inkotanyi

- Gasabo: Igikorwa cyo gusoza kwamaza kuri FPR kitabiriwe n’abarenga ibihumbi 80

- Nyamata: Biteguye kongera gutora FPR kuko bashima ibikorwa yabagejejeho

- Kazo: Yakanguriye 40 bahoze muri FDLR none bahindutse abanyamuryango ba FPR

- Gicumbi :Abatuye umurenge wa Miyove baravuga ko bazatora FPR kuko yabagejeje kuri byinshi

- Yiyemeje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu ajya mu nteko ishinga amategeko

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.