rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyanza: Ngo gutora FPR bibaha icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza

Yanditswe ku itariki ya: 4-09-2013 - Saa: 16:55'
Ibitekerezo ( )

Ku nshuro ya mbere ubwo abaturage b’umurenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza bamurikirwaga abakandida FPR yamamaza ku mwanya w’ubudepite kuwa 03/09/2013 bagaragaje ko gutora umuryango wa FPR Inkotanyi ngo bikomeza kubahesha icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.

Ibi abaturage b’i Nyagisozi babigarutseho mu buhamya butandukanye bwagaragazaga ibyo uyu muryango wabagejejeho birimo ahanini kubahindurira amateka bari bafite mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 aho bitwaga abatebo muri ako gace nyamara ngo ari uburyo bwo gupfobya ubumuntu bwabo.

Uyu mugore ari mu batanze ubuhamya ko FPR yamugejeje ku iterambere
Uyu mugore ari mu batanze ubuhamya ko FPR yamugejeje ku iterambere

Bavuga ko ubu imiryango yabo ikennye yorojwe inka muri gahunda ya Gir’inka Munyarwanda aho babona ifumbire bagahinga bakeza ndetse bakanywa amata kandi ngo ibyo byose babikesha umuryango wa FPR Inkotanyi.

Nk’uko aba baturage bakomeje babihurizaho ngo uburyo bwiza bwatuma bakomeza kwigirira icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza ni ugutora umuryango wa FPR inkotanyi kugira ngo ibyo bafite n’ibyo bifuza kugeraho bitazadindira nk’uko Murekeyisoni Mariya umwe mu baturage b’umurenge wa Nyagisozi yabishimangiye we na bagenzi be.

Ngo igipfunsi nicyo kimenyetso cyabo mu gushyigikira FPR mu matora
Ngo igipfunsi nicyo kimenyetso cyabo mu gushyigikira FPR mu matora

Mu mvugo ye yumvukanagamo ibyishimo bidasanzwe yagize ati: “ Nta hantu ndumva ikipe itsinda yasimbujwe indi. Rero n’umuryango wa FPR Inkotanyi natwe abaturage b’umurenge wa Nyagisozi tuwukomeyeho kuko ntabwo uradutenguha.”

Uyu muturage yavuze ko ibikorwa by’umuryango FPR Inkotanyi ubwabyo byivugira kurusha amagambo ati: “Uwabona ukuntu imisozi yari ihanamye ubu irwanyijweho isuri akabona uburyo abagore bari bambaye injamba batagira ijambo ubu basirimutse bakaba bari mu myanya y’ubuyobozi ifatirwamo ibyemezo nta washidikanya ku bikorwa by’umuryango wa FPR Inkotanyi”

Bamwe mu baturage ba Nyagisozi borojwe inka muri gahunda ya Girinka nabo muri iki gikorwa baboneyeho koroza abatazifite mu rwego rwo kugaragaza umusaruro w’ibyo umuryango wa FPR Inkotanyi wabagejejeho.

Abayobozi ba FPR banejejwe n'ibyo abayoboke ba FPR bavuga ko bazi ku muryango wabo
Abayobozi ba FPR banejejwe n’ibyo abayoboke ba FPR bavuga ko bazi ku muryango wabo

Abaturage b’umurenge wa Nyagisozi bahamirije abakandida b’umuryango wa FPR Inkotanyi biyamamariza umwanya w’ubudepite mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda ko tariki 16/09/2013 bazazinduka bajya gutora igipfunsi aricyo kirango kizagaragaza umuryango muri ayo matora ateganyijwe nk’uko bakomeje kubisobanura bagaragaza ko bibarimo.

Igikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite ba FPR Inkotanyi mu karere ka Nyanza cyagaragayemo bamwe mu bakandida-depite FPR yamamaza mu karere ka Nyanza aribo Tumusiime Sharon, Munyantore Jean Bosco na Nyirabega Euthalie.

Jean Pierre Twizeyeyezu



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Amatora y’Abadepite yagenze neza mu karere ka Kirehe

- Rulindo: Abaturage basanga hari aho u Rwanda rugeze muri Demokarasi

- Rwamagana: Imvura yaguye saa sita ntiyabujije amatora kugenda neza

- NUR: Abanyeshuri ntibabashije kwitabira amatora bose

- Abakuze n’abanyantege nke barashimira ubuyobozi bwaborohereje mu matora

- Bugesera: Bavuye mu matora bajya kwishimira ko batoye neza

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.