rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyanza: Barahesha icyizere abakandida ba FPR kuzabatora mu buryo bushamaje

Yanditswe ku itariki ya: 30-08-2013 - Saa: 15:15'
Ibitekerezo ( )

Ubwo ku gicamunsi cya tariki 29/08/2013 abakandida-depite batanzwe n’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza biyerekaga abaturage bo mu murenge wa Muyira muri aka karere mu byishimo byinshi babagaragarije icyizere cyo kuzabatora.

Ukwakirwa kw’aba bakandida b’abadepite muri uyu murenge wa Muyira byari bimeze nk’ubukwe kuko mu nzira igana aho bagombaga kwerekanirwa umuhanda wose wari wuzuye abantu bari mu mipira yo kwambara n’amabendera y’umuryango wa FPR bagaragaza mu mvugo n’ingiro ko bazabatora mu buryo bushamaje.

Mu ngiro berekanaga ibipfutsi naho mu mvugo bati FPR Oye ndetse hato na hato bakanyuzamo bakabyina indirimbo zahimbiwe uyu muryango aba bakandida depite babarizwamo.

Hari abasore n'inkumi babyinaga nk'ababigize umwuga.
Hari abasore n’inkumi babyinaga nk’ababigize umwuga.

Ibintu byabaye nk’ibirori bidasanzwe ubwo abaturage bose bavuye mu bice bitandukanye bigize umurenge wa Muyira bari bamaze kugera ku kibuga cya Migina ahabereye iyi gahunda yo kwamamaza abakandida b’abadepite kuko bahabyiniye umukungugu urirenga kandi bigaragara ko abaturage bose bemerewe gutora bari bitabiriye.

Abasore, inkumi, abakecuru n’abasaza bo muri uyu murenge wa Muyira bari buzuye kuri icyo kibuga bateregereje ko buri mukandida depite w’umuryango wa FPR Inkotanyi anyura imbere yabo akavuga igishya azabagezaho kiza cyuzuzanya n’ibyo bagezeho barangajwe imbere n’uyu muryango.

Bageze ubwo batega amaboko babyina mu buryo bwa Kinyarwanda.
Bageze ubwo batega amaboko babyina mu buryo bwa Kinyarwanda.

Mbere y’uko aba badepite bahabwa uyu mwanya abaturage nabo bisabiye guhabwa uburyo bwo gutanga ubuhamya ku byo bagejejweho n’umuryango wa FPR Inkotanyi mu gihe umaze uyoboye igihugu cy’u Rwanda.

Kayigire Egide w’imyaka 39 y’amavuko utuye mu murenge wa Muyira yatanze ubuhamya avuga ko yorojwe muri gahunda ya Girinka agahabwa inzu yo kubamo akuwe mu kazu gato ka nyakatsi aho yanyagirwaga n’imvura nijoro ikamugwa mu matwi yirwamiye.

Yagize ati: “Njye sindabona imiyoborere ihamye nk’iy’umurynago wa FPR Inkotanyi yoroza buri muturage wese ukennye agahabwa inka akavanwa mu nzu idashinga agashyirwa mu nzu y’amabati” .

Aha ibyishimo byari bigeze ahakomeye.
Aha ibyishimo byari bigeze ahakomeye.

Ashingiye mu mvugo yari ku mipira imwe n’imwe abaturage bari bambaye y’urwererane igira iti: “Imvugo niyo ngiro” yashimangiye we ko ari umugabo wo kubihamya ku giti cye ndetse n’abazamukomokaho ngo uko ibinyejana bizahora bisimburana iteka.

Hirya no hino mu baturage bari kuri iki kibuga intero n’inyikirizo yari ukuvuga ko amatariki y’amatora abatindiye maze ngo bagaragarize umuryango wa FPR Inkotanyi ko bashyigikiye gahunda yayo y’iterambere bahundagaza amajwi ku bakandida bayo irimo kwamamaza ku mwanya w’ubudepite.

Imbyinire y'abamamazaga abakandida depite ya FPR yashimishije benshi.
Imbyinire y’abamamazaga abakandida depite ya FPR yashimishije benshi.

Murenzi Abdallah, umuyobozi w’akarere ka Nyanza akaba na perezida wa FPR Inkotanyi muri aka karere yishimiye ubwuzu abaturage bo mu murenge wa Muyira bakiranye abakandida batanzwe ku mwanya w’ubudepite n’uyu muryango.

Yabasabye kuzazinduka bajya gutora kugira ngo bazarangize kare maze bahite bisubirira mu miriho yabo ya buri munsi ibabeshejeho.

Orchestre imenyerewe mu mijyi wa Nyanza irimo gususurutsa iyi kampanyi.
Orchestre imenyerewe mu mijyi wa Nyanza irimo gususurutsa iyi kampanyi.

Abakandida depite batanzwe na FPR Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyanza akaba ari nabo bakirwaga nk’ubukwe butashye barimo Tumusiime Sharon, Munyantore Jean Bosco na Nyirabega Euthalie bose kandi bakomoka muri aka karere.

Jean Pierre Twizeyeyezu



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Abatuye Kinigi ngo bafitanye igihango na FPR-Inkotanyi

- Amajyaruguru: Abazahagararira abagore mu nteko ngo bazaharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage

- FPR ntiyadusondetse, natwe ntitugomba kuyisondeka - Munyantwali

- Uburasirazuba: Abakandida-depite b’abagore ngo nibatorwa bazaca akarengane n’ihohotera mu miryango

- Gisagara: Kibirizi bemereye abakandida ba FPR kuzayitora 100%

- U Rwanda ni rwiza, muzantore turwuzuzemo ubumuntu no gukorera mu mucyo-Kandida depite Mwenedata

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.