rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyamasheke: PSD yavuze ko nibayitora izateza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Yanditswe ku itariki ya: 15-09-2013 - Saa: 08:51'
Ibitekerezo ( )

Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza (PSD) riratangaza ko niriramuka ritowe rikagira ubwiganze mu Nteko ishinga Amategeko, rizaharanira guteza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo izi nzego zizabasha guhaza Abanyarwanda kandi zigasagurira n’amasoko.

Ibi abayobozi n’abayoboke b’ishyaka PSD bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi babitangarije ku kibuga cya Gashirabwoba mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, tariki 14/09/2013, aho bari barimo kwamamaza ishyaka ryabo mu matora y’abadepite azaba ku wa Mbere tariki 16/09/2013.

Muri ibi bikorwa byo kwamamza ishyaka PSD, abarwanashyaka baryo bagaragazaga icyizere bafitiye ishyaka ryabo kandi bikajyana n’intero yabo aho bemeza ko PSD ari intumwa itumika.

Abarwanashyaka ba PSD bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi bateraniye i Gashirabwoba muri Nyamasheke bamamaza ishyaka ryabo.
Abarwanashyaka ba PSD bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi bateraniye i Gashirabwoba muri Nyamasheke bamamaza ishyaka ryabo.

Ubutumwa bwatanzwe n’abayobozi muri iri shyaka bwagarukaga ku migabo n’imigambi bya PSD bigamibiriye ineza y’Abanyarwanda n’imibereho myiza yabo kandi bikajyana na demokarasi ishinze imizi.

Umukuru wa PSD mu Ntara y’Iburengerazuba akaba n’umwe mu bakandida, Hindura Jean Pierre yagaragaje ko PSD irangwa n’imigambi ndetse n’ibitekerezo byiza byubaka igihugu maze asaba abaturage kuzatora PSD 100% ndetse abasaba ko bagenda bagakangurira n’abo basize mu rugo ko bazitorera iri shyaka bavuga ko rifite imigambi iteza imbere imibereho myiza na demokarasi by’Abanyarwanda.

Hindura Jean Pierre ukuriye PSD mu Ntara y'Iburengerazuba yasabye abarwanashyaka ba PSD kuzayitora kandi bagashishikariza n'abandi kuyitora.
Hindura Jean Pierre ukuriye PSD mu Ntara y’Iburengerazuba yasabye abarwanashyaka ba PSD kuzayitora kandi bagashishikariza n’abandi kuyitora.

Kabahizi Celestin, umwe mu bagize Bureau Politike y’ishyaka PSD ku rwego rw’igihugu akaba na Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba yagaragaje ko ishyaka PSD rifite icyizere cy’uko rizatsinda amatora y’abadepite kandi ngo ni ibintu bishoboka nk’uko yabitangaje muri iki gikorwa cyo kwamamaza.

Uyu muyobozi muri PSD yasobanuye neza ko mu gihe PSD izaba itsinze amatora izaharanira kuzamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi ku buryo Abanyarwanda bazabasha kwihaza mu biribwa ndetse n’ibikomoka ku bworozi byose.

Kabahizi yatsindagiye ko PSD nk’ishyaka riharanira imibereho myiza y’abaturage, niramuka itowe izaharanira kunoza imikoreshereze y’ubutaka, harwanywa isuri, babungabunga ibidukikije kandi abaturage bakoresha inyongeramusaruro, maze bakihaza mu biribwa bihesha agaciro. Ku bw’ibyo, Kabahizi akaba yasabye abayoboke ba PSD ko baba intangarugero muri iyi gahunda y’ubuhinzi n’ubworozi.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Kabahizi Celestin yavuze ko PSD nitorwa izazamura umusaruro w'ubuhinzi n'ubworozi.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin yavuze ko PSD nitorwa izazamura umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi.

Mu cyerekezo cyayo, PSD yabwiye abaturage ko ifite gahunda yo kuzamura umusaruro w’ubworozi bw’amatungo magufi ku buryo Abanyarwanda bakenera kurya inyama batazajya bagomba kugorwa bashaka aho babaze inka ahubwo ko bazashyiraho gahunda yo korora amatungo magufi ku buryo uwajya akenera inyama yajya ayirya bitamugoye.

Muri iki cyerekezo kandi, ngo PSD nitorwa izashyiraho banki iteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ku buryo buzaba butandukanye n’ubukoreshwa n’izindi banki zigamije ubucuruzi kuko ngo yo izaba ije kunganira abahinzi n’aborozi.

Bitewe n’uko abenshi mu Banyarwanda babeshejweho n’ubuhinzi, Ishyaka rya PSD rivuga ko rifite icyizere cy’uko abahinzi benshi bazaritora kugira ngo iri shyaka rizamure umusaruro uturuka muri uru rwego maze bagatera imbere bigaragara.

Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba, Kabahizi Celestin, abakandida n'abandi barwanashyaka ba PSD bacinye akadiho muri iki gikorwa cyo kwamaza.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin, abakandida n’abandi barwanashyaka ba PSD bacinye akadiho muri iki gikorwa cyo kwamaza.

Muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza muri Nyamasheke, PSD yagaragaje ko irangwa n’imigambi myiza ku Banyarwanda ndetse ko hari igihe intego zayo “abandi bazikoresha” ariko na byo bikagira akamaro mu mibereho myiza y’Abanyarwanda, bityo ngo bakaba bagomba kubyishimira.

Iri shyaka ryasabye abarwanashyaka baryo ba Nyamasheke na Rusizi ko baba intumwa zitumika nyazo maze bakazatora PSD nta we usigaye kandi ngo hari icyizere cyo gutsinda.

Abaturage bamamaza PSD bayishimira ko ari Intumwa itumika maze bakifuza ko yagira ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo ikomeze ibagezeho byinshi bifuza, kuko bavuga ko nubwo yabagejeje kuri byinshi hari ibindi bakiyitegerejeho.

Mukankuranga Speciose ni umuhinzi akaba ari n’umurwanashyaka wa PSD. Avuga ko ibyiza akesha PSD ari byo bituma ayamamaza kandi akaba azayirora.

Mukankuranga agira ati “PSD tuyemera kuko iharanira ubutabera, ubwisungane n’amajyambere. Ni intumwa itumika. Ikindi yadushishikarije uburinganire n’ubwuzuzanye, idushishikariza kwitabira Mutuelle de Santé; ni byinshi rero yatugezaho, tuyemerere tuyitore!”
Ngo icyo basaba abakandida bagiye gutorwa ni ukubageza ku majyambere arambye ashyigikiwe n’ibikorwa remezo nk’amazi n’amashanyarazi.

Abarwanashyaka ba PSD banezerewe bacinya akadiho.
Abarwanashyaka ba PSD banezerewe bacinya akadiho.

Undi murwanashyaka wa PSD ni Bimenyimana Jean Marie Vianney akaba ari umurezi mu mashuri yisumbuye. Yishimira ko PSD yamufashije kwiga ku buryo ubu yarangije amashuri yo ku rwego rwa kaminuza kandi akaba akomeje kwiteza imbere abikesha imigabo n’imigambi by’iri shyaka.

Bimenyimana asanga ibyo PSD yakoze ari byiza ariko kandi agasaba abagiye gutorwa ko, nk’uko intero yabo ari “Intumwa itumika”, bazakomeza kuvuganira abaturage kugira ngo bagere ku iterambere rirambye; umuriro n’amazi bikagera kuri bose, amashuri akiyongera, ubwisungane mu buvuzi bukagera kuri bose.

Muri iki gikorwa cyo kwamamza PSD, abarwanashyaka bayo bo mu turere twa Nyamasheke na Rusizi beretswe abakandida barindwi bari bahagarariye abandi muri iki gikorwa cyo kwamamaza ishyaka ryabo baniyamamaza.

Emmanuel Ntivuguruzwa



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Amajyaruguru: Abazahagararira abagore mu nteko ngo bazaharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage

- FPR ntiyadusondetse, natwe ntitugomba kuyisondeka - Munyantwali

- Uburasirazuba: Abakandida-depite b’abagore ngo nibatorwa bazaca akarengane n’ihohotera mu miryango

- Gisagara: Kibirizi bemereye abakandida ba FPR kuzayitora 100%

- U Rwanda ni rwiza, muzantore turwuzuzemo ubumuntu no gukorera mu mucyo-Kandida depite Mwenedata

- Ngo PSD nitsinda amatora y’Abadepite izashyiraho banki yihariye yunganira abahinzi n’aborozi

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.