rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyamasheke: Ibikorwa bifatika bakesha FPR-Inkotanyi, ni byo bizatuma bayitora 100%

Yanditswe ku itariki ya: 2-09-2013 - Saa: 12:19'
Ibitekerezo ( )

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera ku 7500 bo mu murenge wa Bushekeri mu karere ka Nyamasheke, kuri iki Cyumweru, tariki 01/09/2013 bamamaje iri shyaka maze bavuga ko bazaritora 100% mu matora y’abadepite ategerejwe, bitewe n’ibikorwa bifatika ryabagejejeho ndetse n’ibindi baritegerejeho.

Ibikorwa byo kwamamaza Umuryango wa FPR Inkotanyi mu rwego rw’umurenge wa Bushekeri, byabereye ku kibuga cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Nyanza ruri mu murenge wa Bushekeri.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari barimbye mu myambaro, amabara n’ibirango by’iri shyaka babyinaga bahanitse amajwi barata ibigwi by’umuryango wabo, bakavuga ko wabagejeje ku iterambere ridasubirwaho kandi ngo bazashimangira ibyo byiza bawutora 100% kugira ngo ibyo bikorwa bidasubira inyuma.

Imbaga y'abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Bushekeri ngo bazatora FPR 100%.
Imbaga y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Bushekeri ngo bazatora FPR 100%.

Mu baturage batanze ubuhamya bagaragaza ibyiza bamaze kugeraho bishingiye ku bitekerezo bya FPR Inkotanyi, harimo umugore witwa Yankurije Stephanie witeje imbere yorora inka none kugeza ubu akaba abasha gukamira abaturanyi.

Twagiramungu Naason we witeje imbere ahinga urutoki mu buryo bwa kijyambere none amaze kuba umufashamyumvire mu guhinga urutoki naho Ntamugabumwe Anastase yavuze ko yashingiye ku bitekerezo bya FPR abasha gukora umushinga w’ikoranabuhanga, none ngo ukaba umubeshejeho n’umuryango we kandi akaba afasha abantu batandukanye bo mu murenge wa Bushekeri akoreramo.

Abakandida muri morale babyinnye karahava.Abakandida muri morale babyinnye karahava.
Abakandida muri morale babyinnye karahava.Abakandida muri morale babyinnye karahava.

Aba baturage bose bahamije ko ibyiza bagezeho byagize impinduka nziza mu buzima bwabo n’ubw’abandi baturage muri rusange, kandi nk’uko byagarutsweho mu bikorwa byo kwamamaza, ngo ni uko buri wese atabona umwanya wo kurata FPR Inkotanyi ariko ngo intego ni uko bazayitora 100% kugira ngo ibyiza yabagejejeho byiyongere kurushaho.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste yabwiye abanyamuryango ba FPR bo mu murenge wa Bushekeri ko gutora FPR ari ukwiteganyiriza ubukungu bugera kuri buri wese kuko ngo uyu muryango utazahwema guteza imbere Abanyarwanda.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste (ibumoso) hamwe n'abakandida 5 biyamamarije.
Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste (ibumoso) hamwe n’abakandida 5 biyamamarije.

Habyarimana yabwiye abanyamuryango ba FPR ko uyu muryango uteganya kubaka inganda zikomeye z’icyayi ndetse n’iz’ikawa mu karere ka Nyamasheke muri manda y’abadepite igiye kuza kandi ngo izi nganda zikaba zizagira impinduka zikomeye mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Abanyamuryango ba FPR bakaba basabwe gushyigikira iyo migambi y’iterambere bitorera FPR Inkotanyi.

Abakandida 5 bari bahagarariye abandi bakaba baneretswe abanyamuryango ni Mwiza Espérance, Kankera Marie Josée, Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie na Karimunda Réne bo muri FPR Inkotanyi nyirizina ndetse na Hitiyaremye Augustin w’ishyaka PSR ryifatanyije na FPR Inkotanyi muri aya matora y’abadepite.

Uyu mugabo yari yaje kumurika ibitoki yeza kugira ngo yerekane ko FPR yabagejeje ku bikorwa bifatika.
Uyu mugabo yari yaje kumurika ibitoki yeza kugira ngo yerekane ko FPR yabagejeje ku bikorwa bifatika.

Aba bose bahamije ko gutora FPR ari ukwiteganyiriza, bityo bagasaba abanyamuryango bayo kuyitora nta wusigaye.

Umwe muri aba bakandida akaba na Komiseri mu Muryango wa FPR Inkotanyi Mwiza Espérance, ubwo yiyamamazaga, yabwiye abanyamuryango ba FPR ko ibyo byiza byose babona ari intangiriro kuko ngo ibyo FPR yakoze bizakomeza, maze asaba abaturage bose gutora FPR kuko ngo ntabwo izigera ibatenguha.

Emmanuel Ntivuguruzwa



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

- Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

- Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

- Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

- Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

- Perezida Kagame avuga ko yizeye intsinzi y’abo yatoye

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.