rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyamasheke: Barasaba FPR kuzabagezaho amashanyarazi muri manda igiye gutangira

Yanditswe ku itariki ya: 7-09-2013 - Saa: 09:19'
Ibitekerezo ( )

Abaturage b’umurenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke barasaba ko umuryango wa FPR-Inkotanyi wabagezaho umuriro w’amashanyarazi muri iyi manda y’abadepite igiye gutangira, kugira ngo wunganire ibindi bavuga ko bagejejweho n’uyu muryango.

Aba baturage bagaragaje iki cyifuzo kuri uyu wa Gatanu tariki 06/09/2013, ubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza FPR-Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba tariki 16/09/2013.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Cyato bateraniye mu kibuga cya Yove.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bo mu murenge wa Cyato bateraniye mu kibuga cya Yove.

Abanyamuryango ba FPR bagera ku bihumbi 6.500 bateraniye ku kibuga cya Yove. baririmba ko FPR yabahaye amahoro n’iterambere. Bavuga ko bazayitora kugira ngo ibyo yabagejejeho byiyongere.

Mu bikorwa aba baturage bavuga ko babonye bwa mbere ku buyobozi bwa FPR harimo imihanda y’igitaka itsindagiye na n’ubu igihangwa ariko ngo iracyari micye; amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, amavuriro hafi n’imishinga iteza imbere abaturage muri uyu murenge w’icyitegererezo (VUP).

Abakandida batanu bamamaza FPR n'Umukuru wayo mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste (iburyo).
Abakandida batanu bamamaza FPR n’Umukuru wayo mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste (iburyo).

Ibi ngo byazamuye imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage ba Cyato, kandi ngo umucyo bafite ugaragarira mu isuku, ni ikimenyetso cy’impinduka nziza z’aba baturage, nk’uko umwe mu bazi amateka y’abaturage ba Cyato mu myaka yashize yabitanzemo ubuhamya.

Aciel Ndimubanzi, umwe mu baturage, avuga ko impamvu yamamaza FPR ari uko yahagaritse Jenoside kandi ikabateza imbere, ibagezaho ibikorwa remezo nk’amashuri ku buryo ngo abana babo basigaye biga bataha iwabo mu gihe mbere byajyaga bibagora bajya gushaka amashuri yisumbuye za Gitarama na Kigali; abadafite ubushobozi bakaba batarabishoboraga.

Uyu munyamuryango na bagenzi bavuga ko bafitiye icyizere umuryango wabo bityo bagasaba ko abadepite ba FPR bagiye gutorwa bazabakorera ubuvugizi umuriro ukabasha kubageraho kugira ngo na bo bacane babone urumuri, dore ko inkingi z’umuriro zamaze gushingwa ariko insinga zo zikaba zitarahagera.

Ikindi bifuza ni ubuvugizi bwo kwihutisha imishinga y’inganda z’icyayi kugira ngo abaturage bo mu murenge wa Cyato babone aho bakorera amafaranga, maze biteze imbere.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Jean Baptiste Habyarimana n’abakandida batanu bari bahagarariye FPR muri iki gikorwa, babwiye abanyamuryango babo ko gutora FPR Inkotanyi ari ukwiteganyiriza kandi ko nibayitora ibyo byose bifuza bizagerwaho kuko ngo FPR ntizigera ibatenguha.

Umurenge wa Cyato uri mu burasirazuba bw’akarere ka Nyamasheke, by’umwihariko ukaba ugizwe n’ishyamba rya Nyungwe rifata hafi 1/3 cy’ubuso bwose bw’uyu murenge.

Emmanuel Ntivuguruzwa



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Gakenke: Abaturage 50% bari barangije gutora saa yine

- Gisenyi: Amatora yatangiye mu mutuzo nta mirongo

- Nyamasheke: Abaturage bitabiriye amatora y’Abadepite ku gihe

- “Perezida agenda imisozi nka veterineri agamije ineza y’abaturage” – Kandida-Depite wa FPR

- Gakenke: Ibikorwa bajejweho na FPR n’ibyo ibizeza ngo bizatuma bayihundagazaho amajwi 100%

- Nyamasheke: PSD yavuze ko nibayitora izateza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.