rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyamasheke: Amatora y’abadepite bahagarariye abagore yitabiriwe neza

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 15:34'
Ibitekerezo ( )

Ibyiciro by’abaturage bo mu karere ka Nyamasheke bagomba gutora abadepite bahagarariye abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa 17/09/2013 baramukiye mu gikorwa cyo kwitorera abazabahagararira bo mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ababyemerewe bagomba gutoranya batandatu mu bakandida b’abagore 21 bahatanira guhagararira Intara y’Iburengerazuba mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kuva saa moya za mugitondo, ibiro by’itora byari bifunguye ndetse n’abakorerabushake batoresha bari ku biro by’itora ariko byasabaga ko kugira ngo atangire, kuri site y’itora haba hageze byibura 2/3 by’inteko itora.

Uwemerewe gutora yahabwaga urupapuro rw'itora ruriho abakandida 21 bo mu Ntara y'Iburengerazuba agahitamo 6 ashatse.
Uwemerewe gutora yahabwaga urupapuro rw’itora ruriho abakandida 21 bo mu Ntara y’Iburengerazuba agahitamo 6 ashatse.

Mu kagari ka Ninzi ko mu murenge wa Kagano mu karere ka Nyamasheke, ku biro by’itora by’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Nicolas rwa Nyamasheke (A), aya matora yatangiye saa tatu n’iminota 50.

Perezida w’ibi biro, Ndamijuwimye Eraste yatubwiye ko birimo kugenda neza kandi bakizera ko igihe cyo gusoza kiza kugera abagomba gutora bose batoye.

Ubwo twaganiraga saa yine n’iminota 15, yadutangarije ko abari bamaze gutora ndetse n’abari bakiri ku mirongo bageraga kuri 55 ku baturage 72 bagombaga gutorera kuri iyi site.

Abagore b'i Nyamasheke, kuri uyu wa 17-09-2013, babyukiye mu gikorwa cyo gutora Abadepite bazabahagararira.
Abagore b’i Nyamasheke, kuri uyu wa 17-09-2013, babyukiye mu gikorwa cyo gutora Abadepite bazabahagararira.

Bamwe mu bagore baje gutora twabashije kuganira bishimira ko batoye abagore bo kubahagararira kandi bakabasaba ko mu gushyiraho amategeko bazajya batekereza cyane ku baturage bo mu cyaro no ku cyateza imbere umugore wo mu cyaro by’umwihariko.

Abagomba gutora abadepite bazahagararira abagore ni abagize komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu ndetse n’abagize Inama Njyanama y’umurenge n’iy’akarere.

Habanzaga gusuzumwa ko bari kuri lisiti y'itora.
Habanzaga gusuzumwa ko bari kuri lisiti y’itora.

Aya matora ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke yitabiriwe n’indorerezi zitandukanye zirimo izituruka muri Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu nka Maître Laurent Nkongori usanzwe ushinzwe gukurikirana uturere twa Nyamasheke na Rusizi; izituruka mu Ihuriro ry’Imitwe ya Politike, izo muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, izihagarariye abakandida ndetse n’izindi zitandukanye.

Muri rusange, amakuru dukura hirya no hino ku masite y’itora mu karere ka Nyamasheke aravuga ko aya matora yitabiriwe neza kandi abantu bakaba batoye mu mutuzo nta muvundo.

Urangije gutora yashyiraga urupapuro rw'itora mu gasanduku kabugenewe.
Urangije gutora yashyiraga urupapuro rw’itora mu gasanduku kabugenewe.

Emmanuel Ntivuguruzwa



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Ngoma: Barasaba abadepite bazatorwa kurushaho kujya begera abaturage

- Abanyarwanda miliyoni 6 nibo bemerewe kuzitabira amatora y’abadepite

- Ishyaka PSD ngo rigamije ko hajyaho banki y’abahinzi n’aborozi

- Rutsiro: bazatora FPR ngo umuhanda wa kaburimo wiyongere ku bindi bikorwa imaze kubagezaho

- Nyamasheke: Ngo gutora FPR ni ugutora ibikorwa bivuga

- Bugesera: PL irasaba Abanyarwanda kumenya uburenganzira bwabo no kudasigara inyuma

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.