Abaturage bo mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa Mbere tariki ya 16/09/2013, bazindukiye mu matora y’abadepite, bakavuga ko gutora hakiri kare bituma bisubirira mu mirimo yabo ya buri munsi.
Aba baturage ngo bishimira ko bagira uruhare mu kwishyiriraho abayobozi n’intumwa zabo kuruta ko hari uwababazanira ngo babayobore.
Ku masite y’itora twabashije kugeraho nk’iya Groupe Scolaire St Nicolas-Nyamasheke A iri mu kagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano ndetse n’iya Ecole Primaire Mutusa iri mu kagari ka Rwesero muri uyu murenge wa Kagano, saa kumi n’ebyiri za mugitondo, abaturage bari bamaze kuhasesekara, bakomezaga kwiyongera, ari na ko abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bagendaga babarangira imidugudu batoreramo.
Ahagana saa kumi n’ebyiri n’iminota 45 ni bwo Perezida wa site y’itora ya GS St Nicolas Nyamasheke A, Ndamijuwimye Eraste yarahiriye imbere y’abaturage hakurikiraho indahiro y’abandi bakorerabushake ba Komisiyo y’amatora; maze abayobora amatora bahita berekeza ku byumba bakoreramo.
Bahageze babanje kwereka abaturage udusanduku tw’itora twari turimo ubusa mbere y’uko badupfundikirira imbere yabo kugira ngo dutangire gutorerwamo. I saa moya zuzuye, ni bwo umuturage wa mbere yari atoye.
Abaturage twaganiriye badutangarije ko bishimiye aya matora kuko yabaye mu mutuzo nta muvundo kandi abakuze n’abafite ibindi bibazo by’umwihariko bakishimira ko boroherejwe gutora mbere.
Aba baturage baravuga ko bashimishijwe n’uko basigaye bagira uruhare mu kwishyiriraho abazabahagararira kandi bagasaba abazatorwa ko bazarushaho kubageza ku iterambere.
Abaturage bazindutse ku buryo bahageze mbere ya saa kumi n’ebyiri za mugitondo.
Umwe muri aba baturage ni Habimana Gerard mu mudugudu wa Gikuyu, akagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano, twavuganye avuye gutora.
Yatubwiye ko yishimiye gutora kuko gutora ari ubushake kandi hakaba nta muntu umubwira uwo atora ahubwo ko umuntu atora uko ashatse. Ku bwe yifuza ko abo batora bazababera abavugizi nyakuri ku buryo amashuri n’amavuriro ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere biziyongera.
Nyirahirwa Consolatia, umukecuru w’imyaka 60 utuye mu mudugudu wa Nyabageni mu kagari ka Ninzi mu murenge wa Kagano. Agira ati “Natoye neza. Nshimishijwe n’uko natoye ingirakamaro kandi iyo umuntu atoye uwo yishimiye na we amukorera ibintu byiza.”
Abaturage bo muri buri mudugudu bajyaga imbere y’icyumba cy’itora cyawo.
Uyu mukecuru yifuza ko abazatorwa bazabavuganira mu kurwanya ihohoterwa kandi bakarushaho gufasha abatishoboye.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Gatete Catherine yatoye mu ba mbere kuri Site y’itora ya St Nicolas, akaba avuga ko impamvu yazindutse ari uko yiyumvamo inshingano afite nk’umuturage w’Umunyarwanda, bityo ngo akaba yumvaga ko mbere y’ikindi gikorwa yajyamo yabanza agatora.
Ku bwe akaba yanaboneyeho umwanya wo gukangurira abaturage b’aka karere kwihutira kujya gutora hakiri kare kugira ngo basubire mu mirimo ibatunze ya buri munsi.