rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyamasheke: Abaturage babwiye FPR ko bazayitora ariko bayiha inshingano igomba kuzuza

Yanditswe ku itariki ya: 13-09-2013 - Saa: 09:01'
Ibitekerezo ( )

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke bahamije ko bazatora uwo muryango mu matora y’abadepite azaba tariki 16/09/2013 ariko kandi banayiha inshingano z’ibyo ugomba kubagezaho muri manda y’abadepite igiye gutorerwa.

Ibi, abaturage bo mu murenge wa Bushenge babitangaje kuri uyu wa kane tariki 12/09/2013 ubwo bamamazaga uyu muryango ku rwego rw’umurenge wa Bushenge; igikorwa cyari cyitabiriwe n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bagera ku 7500.

Abaturage b'umurenge wa Bushenge baje kwamamaza FPR Inkotanyi bayihamiriza ko bazayitora.
Abaturage b’umurenge wa Bushenge baje kwamamaza FPR Inkotanyi bayihamiriza ko bazayitora.

Abaturage bo muri uyu murenge bagaragaje ko bishimira ibyiza bagejejweho n’Umuryango wa FPR Inkotanyi, by’umwihariko Ibitaro bya Bushenge bigaragara nk’icyitegererezo muri aka karere ka Nyamasheke ndetse no mu Ntara y’Iburengerazuba muri rusange.

Kuri ibi, hiyongeraho ibikorwa remezo nk’imihanda amazi ndetse n’amashanyarazi. Ngo icyo bishimira kurushaho ndetse bakaba babitanzemo ubuhamya ni uko FPR yabatoje gukoresha amaboko yabo kandi bikaba byaratumye biteza imbere ubwabo kandi bakihesha agaciro.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste (ibumoso) n'abakandida 5 bamamaje uyu muryango.
Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste (ibumoso) n’abakandida 5 bamamaje uyu muryango.

Aba baturage batumye abakandida 5 bari bahagarariye FPR Inkotanyi ko nta kabuza bazatora FPR ariko kandi babatuma ibyo Umuryango wa FPR usabwa kubagezaho muri manda igiye gutangira.

Mu byo abaturage basabye FPR mu ruhame harimo gusohoza umuhanda wa kaburimbo ugana ku Bitaro bya Bushenge kugira ngo uyu muhanda uzoroshye ikibazo cy’ingendo zerekeza kuri ibi bitaro.

Ku kibuga cyo kwamamarizaho cya Bushenge, abaturage beretse abakandida-depite ba FPR inka nk'ikimenyetso cy'ubutunzi FPR yabage.
Ku kibuga cyo kwamamarizaho cya Bushenge, abaturage beretse abakandida-depite ba FPR inka nk’ikimenyetso cy’ubutunzi FPR yabage.

Ikindi basabye ni uko muri iyi manda igiye gutorerwa, FPR yafasha abaturage b’umurenge wa Bushenge kubona Biogaz kugira ngo zibafashe haba mu guteka ndetse no kumurika, aho umuriro utaragera kuko ngo byatuma ibidukikije bibungabungwa.

Na none kandi, aba baturage b’umurenge wa Bushenge basabye FPR ko yazafasha abaturage kubona ibigega by’amazi kugira ngo amazi y’imvura ye kujya apfa ubusa ahubwo ajye abyazwa umusaruro.

Uyu musaza yavuze ko abaturage b'i Bushenge bazatora FPR 100% ariko na yo ikamenya ko igomba kubagezaho kaburimbo ijya ku Bitaro.
Uyu musaza yavuze ko abaturage b’i Bushenge bazatora FPR 100% ariko na yo ikamenya ko igomba kubagezaho kaburimbo ijya ku Bitaro.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Habyarimana Jean Baptiste ndetse n’abakandida bamamazaga FPR-Inkotanyi bahamirije abaturage ba Bushenge ko ibyo bifuza byose bizagerwaho mu gihe bazaba bitoreye neza Umuryango wa FPR-Inkotanyi bakawuhundagazaho amajwi 100 ku ijana.

Emmanuel Ntivuguruzwa



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Remera: Abakandida ba FPR biyemeje kuzakomeza akazi abababanjirije bakoze nibatorwa

- Rulindo: PL yijeje kuzakura abaturage mu bukene no kubaha umudendezo

- Nyamasheke: Barasaba FPR kuzabagezaho amashanyarazi muri manda igiye gutangira

- Karongi: PL irizeza Abanyarwanda ukwishyira bakizana, Ubutabera n’Amajyambere nibayitora mu badepite

- Rusizi: Izina “Banyarwanda namwe Banyacyangungu” ryakuweho na FPR

- PSD yijeje abanya-Rukomo ko nibayitora izabageza ku iterambere riringaniza bose

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.