rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyabihu: Gutora RPF ngo ni ugukomeza iterambere rirambye ry’Abanyarwanda

Yanditswe ku itariki ya: 30-08-2013 - Saa: 12:10'
Ibitekerezo ( )

Bamwe mu bakandida ba RPF-Inkotanyi ku mwanya w’ubudepite basanga kuyitora ari ugukomeza icyerekezo cy’iterambere rirambye u Rwanda rufite, ruyobowe na Perezida Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango RPF-Inkotanyi.

Abakandida ba RPF-Inkotanyi mu karere ka Nyabihu aribo Uwacu Julienne na Ntamugabumwe Erneste babitangarije imbere y’abanyamuryango ba RPF mu mirenge ya Shyira na Rugera tariki 29/08/2013, ahakomereje ibikorwa byo kwamamaza ku nshuro ya kabiri mu karere ka Nyabihu.

Abakandida 2 ba RPF bari aho,aribo Julienne na Erneste batangarije abaturage icyo gutora umuryango RPF bivuze mu iterambere ry'igihugu.
Abakandida 2 ba RPF bari aho,aribo Julienne na Erneste batangarije abaturage icyo gutora umuryango RPF bivuze mu iterambere ry’igihugu.

Umukandida Uwayo Julienne yavuze ko gutora RPF ari ugukomeza guha icyerekezo kiza u Rwanda kuko icyo uyu muryango wimirije imbere ari uguharanira imibereho myiza y’Abanyarwanda, ubukungu, ubutabera n’imiyoborere myiza.

Yongeraho ko RPF iri ku ruhembe rw’imbere mu kuyobora igihugu, habaye byinshi byiza. Akaba yagarutse ku guhagarika Jenoside, kubaka u Rwanda ndetse no guharanira ubumwe n’ubwiyunge ku barutuye.

Kandida Depite Erneste, yagarutse kuri byinshi byakozwe mu karere ka Nyabihu, birimo ibijyanye n’ubuvuzi aho hubatswe ibigo nderabuzima, mu bikorwa remezo aho hakozwe imihanda itandukanye yo muri ako karere yatumye ubuhahirane n’imigenderanire bitera imbere, hubakwa amasoko, amashuri hafi, abaturage bagezwaho byinshi birimo amazi n’amashyanyarazi nk’uko n’abaturage ubwabo batanze ubuhamya babigarutseho.

Chairman wa RPF mu karere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,yavuze ko ibyo RPF yakoze byivugira.
Chairman wa RPF mu karere ka Nyabihu Twahirwa Abdoulatif,yavuze ko ibyo RPF yakoze byivugira.

Byinshi mu byakozwe nibyo bagiye bagarukaho basaba abaturage kuzahundagaza amajwi ku muryango FPR Inkotanyi, kugira ngo babe bashyigikiye gukomeza kw’iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage u Rwanda rugenda rugeraho ruyobowe ku ruhembe na RPF.

Chairman w’umuryango wa RPF mu karere ka Nyabihu, akaba n’umuyobozi w’aka karere Twahirwa Abdoulatif, yatangiye yibutsa abanyamuryango ba RPF byinshi mu byagezweho avuga ko byivugira mu iterambere ry’u Rwanda.

Yaboneyeho gusaba abaraho kuzahundagaza amajwi ku muryango RPF kuwa 16 Nzeri, mu rwego rwo gukomeza kwesa imihigo no kugera ku iterambere rirambye ry’abanyarwanda.

Yavuze ko gutora RPF ari intambwe ikomeye mu gukomeza gushyira mu bikorwa ibyo Perezida wa Repubulika yemereye Abanyarwanda ubwo yatorwaga.

Kwamamaza abakandida ba FPR inkotanyi byaranzwe na morale n'imbyino.
Kwamamaza abakandida ba FPR inkotanyi byaranzwe na morale n’imbyino.

Imirenge ya Shyira na Rugera yiyongereye ku mirenge ya Jomba, Rurembo na Muringa, aho RPF imaze kwamamaza abakandida bayo.

Akarere ka Nyabihu kakaba kagizwe n’imirenge 12, ibikorwa byo kwamamaza abakandinda by’amashyaka ahafite abanyamuryango bikaba bigikomeje.

Safari Viateur



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.