rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyabihu : Abaturage bagaragaje ibyo FPR yabagejejeho bizatuma bongera kuyitora

Yanditswe ku itariki ya: 28-08-2013 - Saa: 15:26'
Ibitekerezo ( 1 )

Ubwo abakandida-depite b’umuryango FPR-Inkotanyi biyamamazaga mu karere ka Nyabihu, tariki 27/08/2013, abaturage baturutse mu mirenge ya Jomba, Muringa na Rurembo bavuze ko hari byinshi bakesha umuryango FPR-Inkotanyi bituma bazitabira gutora abakandida bayo.

Benimana Perepetuwa utuye mu mudugudu wa Kagano mu kagari ka Gasura mu murenge wa Jomba avuga ko iterambere, ubutabera, imibereho myiza y’abaturage n’ibindi biri muri byinshi FPR yatumye bageraho.

Morale yari nyinshi mu itangira ryo kwamamaza abakandida ba FPR ku mwanya w'ubudepite mu karere ka Nyabihu.
Morale yari nyinshi mu itangira ryo kwamamaza abakandida ba FPR ku mwanya w’ubudepite mu karere ka Nyabihu.

Ngo yari abayeho nabi aza guhabwa inka muri gahunda ya Girinka yatumye yiteza imbere, anywa amata n’abana be ndetse akaba anasagura akabasha kugurisha akabonera abana ubwisungane mu kwivuza. Si ibyo gusa kuko nyuma yo gusenyerwa n’ibiza, yubakiwe ahantu heza akaba avuga ko abikesha ubuyobozi bwiza buyobowe na chairman wa FPR.

Uturima tw’igikoni ubuyobozi bubakangurira twatumye indwara ziterwa n’imirire mibi zicika nk’uko Benimana yakomeje abivuga.

Yongeraho ko mu bikorwa rusange babonye amazi meza, ubu bakaba batagisangira ibinamba n’inka, babikesha ubuyobozi bwiza, buyobowe na Paul Kagame, umuyobozi mukuru wa FPR akaba na Perezida wa Repubulika.

Perepetuwa avuga ko azatora FPR kubera ko yatumye ahindura imibereho yari abayemo, agatera imbere.
Perepetuwa avuga ko azatora FPR kubera ko yatumye ahindura imibereho yari abayemo, agatera imbere.

Binyuze muri gahunda ya VUP, uyu mutegarugori yavuze ko atigeze abona Leta ihebwa abakecuru n’abasaza bicaye, bakabasha kubaho imibereho myiza. Ibi bituma ngo kuri we azatora FPR.

Undi muturage uturuka mu murenge wa Muringa yatangaje ko FPR yatumye bagera kuri byinshi birimo umuriro w’amashanyarazi batagiraga, ubu bakaba baravuye mu bwigunge.

Ikindi kandi bubakiwe ikiraro cyiza cy’imigozi, kibafasha mu migenderanire n’indi mirenge babikesha ubuyobozi bwiza. Ibi byose bikaba bituma atazatetereza FPR.

Abaturage twaganiriye banaboneraho no gusaba abadepite bazatorwa kuzababera intumwa nziza, ku buryo ibitarabageraho nabyo bizabageraho iterambere rikagumya kuzamuka.

Abakandida babiri ba FPR bo mu karere ka Nyabihu; uhagaze i buryo Erneste Ntamugabumwe ndetse na Uwacu Julienne ibumoso wicaye.
Abakandida babiri ba FPR bo mu karere ka Nyabihu; uhagaze i buryo Erneste Ntamugabumwe ndetse na Uwacu Julienne ibumoso wicaye.

Bimwe muri byo, bikaba ari ukubagezaho amafumbire mu buryo bwiza kandi bakaba bajya bishyura nyuma yo gusarura, ibikorwa remezo nk’amazi n’amashyanyarazi bikagumya gutezwa imbere, abana batishoboye bagafashwa mu guhabwa inkunga mu kwiga kuva mu mashuri abanza kugeza muri za kaminuza n’ibindi.

Polisi Deni wari umudepite ahagarariye FPR yakanguriye abaturage kuzatora abakandida ba RPF kuko ari abakozi bazafasha Perezida Kagame gukomeza gahunda zose zizafasha mu kuzamura iterambere ry’abaturage.

Nk’ubutumwa nyamukuru bw’umuryango wa RPF, Polisi Deni yavuze ko FPR itazatezuka na rimwe kugumya gufasha abaturage, kubateza imbere, no kuzakomeza gufatanya nabo gushaka icyagumya guteza Abanyarwanda n’u Rwanda imbere.

Polisi Denis yatangarije abaturage ko FPR izakomeza gufasha abaturage no gufatanya nabo kucyabateza imbere.
Polisi Denis yatangarije abaturage ko FPR izakomeza gufasha abaturage no gufatanya nabo kucyabateza imbere.

Mu karere ka Nyabihu, abakandida ba FPR ni Uwacu Julienne na Ntamugabumwe Erneste, aba bakandida bakaba beretswe abaturage ku mugaragaro n’umuyobozi w’umuryango FPR-Inkotanyi muri aka karere akaba n’umuyobozi w’ako, Twahirwa Abdoulatif.

Amatora y’abadepite uyu mwaka ateganijwe kuwa 16 nzeri 2013.

Safari Viateur



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Amatora y’Abadepite yagenze neza mu karere ka Kirehe

- Rulindo: Abaturage basanga hari aho u Rwanda rugeze muri Demokarasi

- Rwamagana: Imvura yaguye saa sita ntiyabujije amatora kugenda neza

- NUR: Abanyeshuri ntibabashije kwitabira amatora bose

- Abakuze n’abanyantege nke barashimira ubuyobozi bwaborohereje mu matora

- Bugesera: Bavuye mu matora bajya kwishimira ko batoye neza

Ibitekerezo

Turasaba ko abakandida bajya begera abaturage mu mirenge kuko abenshi ntibitabira kubera ukuntu baba bahuje imirenge igahurira kure y’abaturage murakoze

hahahah yanditse ku itariki ya: 29-08-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.