rwanda elections 2013
kigalitoday

Ngoma: FPR yungutse abanyamuryango bashya 50 ubwo yiyamamazaga

Yanditswe ku itariki ya: 13-09-2013 - Saa: 11:36'
Ibitekerezo ( )

Abantu 50 barimo abahoze mu yindi mitwe ya politike bo mu murenge wa Jarama akarere ka Ngoma, biyemeje kuba abanyamuryango bashya ba FPR-Inkotanyi ,nyuma yo kumva ibikorwa byiza n’imigambi ya FPR mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite bayo.

Aba banyamuryango bashya bamurikiwe abandi banyamuryango mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR mu badepite kuri uyu wa 12/09/2013 kuko bari bamaze iminsi basabye kwinjira bakabyemererwa.

Muri aba banyamuryango bashya harimo umusaza w’imyaka 99 witwa Minani Yahaya. Mu mupira n’ingofero bya FPR, uyu musaza yavuze ko afite akanyamuneza kuba yinjiye mu muryango wa FPR yo yamwubakiye inzu nziza ikamuha amazi n’umuriro.

Umusaza w'imyaka 99, Minani Yahaya, abyina indirimbo zamamaza RPF yanezerewe.
Umusaza w’imyaka 99, Minani Yahaya, abyina indirimbo zamamaza RPF yanezerewe.

Nyuma y’ikivugo yagize ati “Ndishimye cyane kuko nanjye ubu ndi umunyamuryango wa fuperi (FPR) yanyubakiye inzu, yatuzaniye n’iterambere iwacu Jarama.”

Umurenge wa Jarama ibi byabereyemo ni umurenge w’icyaro ndetse hari n’abahita mu kirwa kubera uburyo ukikijwe n’amazi ndetse ukaba nta terambere wagiraga mbere.

Abahatuye bemeza ko nta muntu wigeze abagezaho iterambere ryo kubona amashanyarazi n’amazi meza, amashuri no kwambara inkweto uretse aho FPR igiriye ku buyobozi bityo ngo barambiwe nuko tariki yo gutora igera ngo bitorere FPR 100%.

Umusaza Yahaya yaje no kwihangana arahaguruka ari nako akubita ikivugo.
Umusaza Yahaya yaje no kwihangana arahaguruka ari nako akubita ikivugo.

Uwingabire Fisika, umwe mubakandida ba RPF-Inkotanyi , yijeje Abanya-Jarama ko ibyinshi FPR yabagejejeho bashima ari ikimenyetso cyuko ibitaragerwaho nabyo bigiye gukorwa vuba ko icyo basabwa ari ugutora FPR gusa ngo byihute umuriro amazi bigere kuri bose.

Chairman w’umuryango RPF-Inkotanyi mu karere ka Ngoma, Mupenzi George, yavuze ko gutora FPR-Inkotanyi ari benshi bizatuma ibiteganwa gukorwa n’uyu muryango byihuta kuko bizayorohera kubishyira mubikorwa.

Yagize ati “Nka hano mu murenge wa Jarama hari ibikorwa RPF iteganya kuzakomeza gukora nkuko yabitangiye, kugeza amashanyarazi ku baturage ndetse n’amazi meza n’ibindi bikorwa by’iterambere n’ubuhinzi.”

Abanyamuryango bashya 50 ba RPF bari bambaye ibirango by'umuryango.
Abanyamuryango bashya 50 ba RPF bari bambaye ibirango by’umuryango.

Ni ubwa mbere igikorwa cyo kwakira abanyamuryango bashya kibaye muri uku kwiyamamaza mu karere ka Ngoma. Aba bavuye mu yindi mitwe ya politike hari abatanze ibirango by’imitwe ya politike barimo nk’icyemezo cyuko biyeguriye FPR inkotanyi. Ngo haracyari n’abandi bari gushaka kwinjira umuryango.

Jean Claude Gakwaya



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Bugesera: Gutinda kuzuza 2/3 byatumye amatora y’abagore atangira atinze

- Kimironko: Amatora y’abazahagararira abagore mu nteko yabaye mu mutuzo

- Kayonza: Ibyiza Mutesi Anita yakoreye abaturage bimuha icyizere cyo gutorwa

- Gicumbi: Abagore barishimira ko batoye abazabafasha gukomeza gutera imbere

- Nyamasheke: Amatora y’abadepite bahagarariye abagore yitabiriwe neza

- Kamonyi: Abenshi ntibitabiriye igikorwa cyo kubarura amajwi y’abakandida

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.