rwanda elections 2013
kigalitoday

Ngo PSD nitsinda amatora y’Abadepite izashyiraho banki yihariye yunganira abahinzi n’aborozi

Yanditswe ku itariki ya: 8-09-2013 - Saa: 19:02'
Ibitekerezo ( 4 )

Ishyaka riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage PSD ririzeza abaturage ko nibaramuka barihaye amahirwe yo kubahagararira mu nteko ishinga amategeko bakaritora mu matora y’abadepite yo kuwa 16/09/2013 ngo rizashyiraho banki yihariye yunganira abahinzi n’aborozi, izabafasha mu kubona inguzanyo ku buryo bworoshye no kubika amafaranga yabo ku buryo bwunguka.

Ubwo abayoboke b’ishyaka PSD bamamazaga ishyaka ryabo mu karere ka Rutsiro tariki 06/09/2013, uhagarariye ishyaka PSD mu karere ka Rutsiro akaba ari n’umwe mu bakandida-depite ba PSD, Bwana Twizerimana Bonaventure, yavuze ko hari ibyo abaturage ba Rutsiro n’Abanyarwanda muri rusange bazagezwaho baramutse batoye PSD mu matora ari imbere.

Abayoboke ba PSD mu Rutsiro biyemeje gushishikariza abandi Banyarwanda kuzayihundagazaho amajwi kuko ngo ifite gahunda zisobanutse
Abayoboke ba PSD mu Rutsiro biyemeje gushishikariza abandi Banyarwanda kuzayihundagazaho amajwi kuko ngo ifite gahunda zisobanutse

Bwana Twizerimana Bonaventure yavuze ko PSD itowe ku bwinshi ikiganza mu nteko ishinga amategeko yazakora byinshi bizibanda ku buhinzi n’ubworozi, dore ko ari imwe mu mirimo y’ingenzi ikorerwa muri ako karere no mu gihugu hose, ubukungu bw’Abanyarwanda bushingiyeho.

Yasabye abarwanashyaka ba PSD n’Abanyarwanda muri rusange kuzatora PSD bakayihundagazaho amajwi mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite azaba kuwa 16/09/2013, kuko ngo PSD ari intumwa itumika kandi ikaba hari byinshi u Rwanda rwagezeho kubera uruhare rwa PSD.

Abakandida-depite ba PSD bamamaza imigambi y'ishyaka ryabo mu bayoboke ba PSD mu Rutsiro
Abakandida-depite ba PSD bamamaza imigambi y’ishyaka ryabo mu bayoboke ba PSD mu Rutsiro

Undi mukandida depite wa PSD wari witabiriye igikorwa cyo kwamamaza PSD mu karere ka Rutsiro, Muhunde Audace, yibukije abari aho bimwe mu byo PSD yagezeho mu myaka itanu ishize ndetse na mbere yaho mu byerekeranye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, politiki, imiyoborere myiza n’ubutabera, ashimangira cyane cyane gahunda y’ubwisungane mu kwivuza bita Mituweli (mituelle de santé.)

Ati “Kuva mu 1991 PSD yaharaniraga ko habaho ubuvuzi kuri bose kandi magirirane, abantu bakisungana kugira ngo babashe kwivuza neza kandi ku mafaranga macye. Ibi nibyo byagezweho ubu Abanyarwanda bose babasha kwivuza kubera politiki ya Mituweli PSD yagejeje ku Banyarwanda.”

PSD ngo niyo yazaniye Abanyarwanda gahunda ya Mituweli ibafasha kwivuza bose badahenzwe
PSD ngo niyo yazaniye Abanyarwanda gahunda ya Mituweli ibafasha kwivuza bose badahenzwe

Mu bindi byagezweho harimo gusonera umukozi umusoro ku bahembwa amafaranga atarenga ibihumbi 30 ku kwezi mu gihe mbere abasonerwaga umusoro ari abahembwaga atageze ku bihumbi 15.
Yavuze ko PSD yatanze n’ibitekerezo byatumye hakurwaho igihano cyo kwicwa, ndetse hatekerezwa na politiki y’ubutabera bwunga binyuze mu nkiko Gacaca. Ishyaka PSD ngo ryishimira ko ryabashije guharanira gahunda y’uburezi bw’ibanze kuri bose ikagerwaho.

Muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza, PSD yavuze ko ngo hari ibikorwa bigera kuri 50 ishyaka PSD riteganya gushyira imbere muri gahunda y’imyaka itanu iri imbere nk’uko byashyizwe ku rutonde.
Ibi byose ngo bikubiye mu mirongo migari y’iterambere ry’igihuguigizwe ahanini n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, politiki y’imiyoborere myiza n’ubutabera.

Abayoboke ba PSD bari baturutse hirya no hino mu karere kose baje mu gikorwa cyo kuyamamaza mu karere ka Rutsiro
Abayoboke ba PSD bari baturutse hirya no hino mu karere kose baje mu gikorwa cyo kuyamamaza mu karere ka Rutsiro

Bimwe muri ibyo ngo ni uko PSD yifuza ko umukozi wese uhembwa amafaranga atarenze ibihumbi 60 yasonerwa umusoro. PSD irifuza kandi ngo ko imicungire y’umutungo wa gahunda y’ubwisungane mu kwivuza mituweli yanozwa, uwatanze mituweli wese akavurwa neza nta yandi mananiza kandi ibigo by’ubuvuzi bikagira ubushobozi buhagije bwo kuvura ababigana.

PSD ngo irifuza nanone guteza imbere ibikorwa-remezo birimo imihanda hirya no hino mu gihugu no kubaka sitade mu turere twa Karongi, Rwamagana, Nyanza n’i Bugesera.

PSD itowe ikagira abadepite benshi kandi ngo bazaharanira ko mu nteko ishinga amategeko abakandida b’abagore batorerwa ku malisiti y’imitwe ya politiki mu buringanire busesuye, abagore bakagiramo imyanya ingana na 50%, n’abagabo bakagiramo imyanya 50%, bityo imyanya 30% yari isanzwe iharirwa abagore ikavanwaho.

PSD irateganya no gushyigikira ubutabera bwunga ndetse n’imanza zaciwe zikarangizwa, kandi zikarangizwa neza.
Kugira ngo bizagerweho ngo birasaba ko bazagira abadepite benshi, bigasaba na none ko abaturage bazitabira gutora PSD ari benshi.

Uhagarariye PSD muri Rutsiro yijeje abahinzi n'aborozi ko nibatora PSD izabashyiriraho banki izunganira ibikorwa byabo.
Uhagarariye PSD muri Rutsiro yijeje abahinzi n’aborozi ko nibatora PSD izabashyiriraho banki izunganira ibikorwa byabo.

Abayoboke b’ishyaka PSD bari bitabiriye igikorwa cyo kuryamamaza mu karere ka Rutsiro bahawe inshingano zo gukangurira abandi baturanye mu midugudu kuzatora PSD kugira ngo ibyo baharanira bizagerweho.
Abahagarariye PSD mu mirenge basabwe by’umwihariko gusobanurira abaturage ko bagomba kuzitabira amatora kare ari benshi, bagashyira igikumwe imbere y’ikirango cya PSD kirimo ishaka.

Malachie Hakizimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Remera: Abakandida ba FPR biyemeje kuzakomeza akazi abababanjirije bakoze nibatorwa

- Rulindo: PL yijeje kuzakura abaturage mu bukene no kubaha umudendezo

- Nyamasheke: Barasaba FPR kuzabagezaho amashanyarazi muri manda igiye gutangira

- Karongi: PL irizeza Abanyarwanda ukwishyira bakizana, Ubutabera n’Amajyambere nibayitora mu badepite

- Rusizi: Izina “Banyarwanda namwe Banyacyangungu” ryakuweho na FPR

- PSD yijeje abanya-Rukomo ko nibayitora izabageza ku iterambere riringaniza bose

Ibitekerezo

PSD niba ari imyanya mike sinzi gusa usanga idaha nabandi:ninde ministre ni Biruta ninde ninde PRESIDENT W’inteko cg wa senat ni Ntawukuriyayo and vise versa

RUR yanditse ku itariki ya: 9-09-2013

imigabo n’imigambi yanyu ni myiza rwose, kandi uko biri kose namwe muzabona imyanya mu nteko ishinga amategeko, gusa rero icyo tubisabiye ni ukuzatugezaho ibyo muri kutwemerera kandi mukabidukorera nkuko mwabitubwiye, burya igihugu kiyoborwa neza iyo imbaraga zose zihujwe kandi mu nzira nziza ya demokarasi, abanyarwanda turifuza ko ibyo mutwemerera mubigeraho imvugo ikaba ingiro.

innocent yanditse ku itariki ya: 9-09-2013

PSD se izashyiraho iyo bank kandi nunva ngo yashutse urubyiruko i Musanze ngo baze kuyishyigikira, irabishyurira ticket, none babakenyeje rushorera! Ubwo urunva bizoroha nibagera mu nteko?

Nyana yanditse ku itariki ya: 9-09-2013

PSD WE EREGA MWESE MUBA MURWANIRA UBUTEGETSI ARIKO IYO MUBUGEZEHO MWIBUKA BENE WANYU RUBANDA RUGUFI AMAVUNJA AKATWICA MUREBA.

faruku yanditse ku itariki ya: 9-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.