rwanda elections 2013
kigalitoday

Kimironko: Amatora y’abazahagararira abagore mu nteko yabaye mu mutuzo

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 19:02'
Ibitekerezo ( )

Igikorwa cyo gutora abagore bazahagararira bagenzi babo mu nteko ishinga amategeko mu myaka itanu iri imbere mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo, cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 17/09/2013, cyabaye mu mutuzo ndetse kinitabirwa ku rugero rushimishije.

Antoine Harolimana, ushinzwe amatora mu murenge wa Kimironko, yatangaje ko muri rusange iki gikorwa nta kizasanzwe cyahagaragaye, uretse kuba amatora yabanje gutinda kugera saa yine bitewe n’abari bagize intego itora batari bujuje umubare ugenwa ngo amatora atangire.

Yagize ati: “Ubwitabire bwabanje kugorana nk’uko mubizi hano aba ari mu mujyi, ubundi twari duteganyije abaturage 326 baza gutora ariko byageze mu masa mbiri n’igice hamaze kugera baturage bagera ku 132 dutegereza ko umujyi wa Kigali uduha amabwiriza y’uko twatangira.

Harorimana, umuhuzabikorwa w'amatora muri Kimironko, yishimiye uko amatora y'inzego z'abagore yagenze.
Harorimana, umuhuzabikorwa w’amatora muri Kimironko, yishimiye uko amatora y’inzego z’abagore yagenze.

Badusabaga byibura ko haba hari 2/3 ibyo twategereje imirenge yose igize umujyi wa Kigali, bigeze hafi saa yine zibura 15 batubwira ko umubare uteganywa wuzuye turatangira turatora.”

Ubwo Kigali Today yazengurukaga kuri bimwe mu biro by’itora bitandukanye bigize akarere ka Gasabo, ku biro by’itora bya Kimironko ho ubwitabwire bwari bumaze kugera kuri 87% ahagana mu ma saa sita z’amanywa.

Bamwe mu bagize intego itora y’umurenge wa Kimironko, bemeje ko icyo bakomeje gusaba abo batoye kuzajya mu nteko ari ukuzuza inshingano zabo no gusoza ikivi abababanjirije basize badasoje, nk’uko byatangajwe n’uwitwa Liberatha Kanakuze.

Kanakuze yasabye abazatorwa kuzuzuza inshingano zitujujwe muri manda ishize.
Kanakuze yasabye abazatorwa kuzuzuza inshingano zitujujwe muri manda ishize.

Yagize ati: “ikifuzo ni ugusoza ibyo batangiye. Hari ibyo batangiye uyu munsi bitari byasozwa ariko noneho imbaraga bakazishyira ku kumenya bagore ibibazo babana nabyo kandi ni nacyo tubatorera hanyuma bakanabikorera ubuvugizi.”

Kanakuze yakomeje yifuza ko n’ubwo umubare w’abagore wa 30% bagomba kujya mu nteko ishinga amategeko ntacyo utwaye, kubwe yifuza ko wakongerwa kugira ngo abagore bakomeze gukorerwa ubugizi.

Henshi mu mirenge Kigali Today yageze yasangage abarenga 70% by’abagombaga gutora bose barangije. Hari n’aho nko mu murenge wa Gikomero batoye ijana ku ijana.

Ibiro amatora ya Kimironko yabereyeho.
Ibiro amatora ya Kimironko yabereyeho.

Emmanuel N. Hitimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Rusizi: Abo mu murenge wa Bweyeye ngo bazatora FPR kuko yabakuye mu bwigunge

- Ruhango: Ngo natorerwa kuba umudepite ntazagoreka ijosi aho agomba kuvugira abaturage

- Nyanza: Ngo gutora FPR bibaha icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza

- Igihe kirageze ngo PL ihagararire Abanyarwanda ku bwinshi kandi ibafashe kwishyira bakizana byuzuye-Protais Mitali

- Ngororero: PSD yizeye kwegukana amajwi y’abaturage mu matora y’abadepite

- Gisagara: Abatuye Save batanze ubuhamya banashima ibyo bagejejweho na FPR

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.