rwanda elections 2013
kigalitoday

Kazo: Yakanguriye 40 bahoze muri FDLR none bahindutse abanyamuryango ba FPR

Yanditswe ku itariki ya: 14-09-2013 - Saa: 13:50'
Ibitekerezo ( 1 )

Jead Damascene Mbanabo utuye mu karere ka Ngoma umurenge wa Kazo akagali ka Kinyonzo umudugudu wa Rugarama, avuga ko nyuma yo kubona ibyiza umuryango wa RPF yakanuriye bagenzi be 40bari mu mashyamba baratahuka kandi bajya muri FPR.

Uyu mugabo yahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, nk’uko yabyivugiye ashima ko agitahuka mu 2009, FPR itamuheje ahubwo ikamuha inka muri Girinka n’ibindi.

Mbanabo J Damascene yambaye ibirango bya RPF ngo kuya 16 09 2013 hatinze kugera ngo atore RPF.
Mbanabo J Damascene yambaye ibirango bya RPF ngo kuya 16 09 2013 hatinze kugera ngo atore RPF.

Mu buhamya yatanze ku kibuga cy’umupira cya Kibumba mu murenge wa Kazo, Mbanabo yavuze ko abo bahoze mu mashyamba 40 batahutse nabo ubu ari abanyamuryango ba FPR kuko ngo ari umuryango w’Abayarwanda mwiza utavangura.

Mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida ba FPR inkotanyi mu murenge wa Kazo na Mutendeli kuri uyu wa Gatandatu tariki 14/09/2013, uyu mugabo yavuze ko ashima cyane FPR kuba nyuma yo kuva mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR yamwakiriye neza.

Yatize ati: “FPR yangiriye neza kandi nari mu mutwe uyirwanya,ubu gahunda ya girinka kandi yanampaye insimburangingo y’ukuguru.”

Hari haje n'orchestre yasusurutsaga abari baje kureba abakandida depite babo.
Hari haje n’orchestre yasusurutsaga abari baje kureba abakandida depite babo.

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza abadepite ba RPF mu karere ka Ngoma Bushayija Francis, yavuze ko umuryango wa FPR wagejeje Abanyarwanda ku mutekano mwiza kandi ko uzakomeza kubikora kugirango iterambere rigerweho.

Ati: “KUvuga ibikorwa RPF yagezeho muri iyi manda y’abadepite ishize ntiwabimara,gusa birigaragaza,iterambere amazi meza n’amashanyarazi muri Mutendeli na Kazo ndetse no mu karere kose ka Ngoma,ubuhinzi bwatejwe imbere n’amasoko arahari n’ibindi.”

Abakandida depite Kayitesi Liberate na Uwingabire Fiska nibo beretswe abanyamuryango ba RPF Inkotanyi bo mu mirenge ya Kazo na Mutendeli.

Nabo bijeje abatuye iyi mirenge ko nibatora RPF mu badepite ibikorwa byiza byatangiwe bizakomeza kugera kubo bitagezeho ,yaba umuriro n’amashanyarazi ndetse n’ubuhinzi burusheho kuvugururwa ngo ari nako havuka inganda zitunganya uwo musaruro.

Abanyamuryango bari bitabiriye iki gikorwa bavuze ko bashima uyu muryango ibyo wabagejejeho kandi ko bizeye byinshi biruta ibyo babonye.Bavuze ko bagiye gusakaza iyo nkuru nziza maze FPR inkotanyi ikazatorwa 100% mu mirenge yabo.

Ibikorwa byo kwamamaza bakandida no kwiyamamaza biteganijwe kurangira kuri uyu wa 15/09/2013 saa 6h00 za mugitondo,amatora y’abadepite imitwe ya politike nabigenga abe kuwa 16/09/2013.

Jean Claude Gakwaya



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

Mbanabo urongeye aka kanya usubiye mu by’amashyaka??????

Bwenge yanditse ku itariki ya: 15-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.