rwanda elections 2013
kigalitoday

Karongi: PL irizeza Abanyarwanda ukwishyira bakizana, Ubutabera n’Amajyambere nibayitora mu badepite

Yanditswe ku itariki ya: 6-09-2013 - Saa: 23:40'
Ibitekerezo ( )

Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa muntu PL, ryaraye ryamamaje abakandida baryo 18 kuri 66 rifite ku rutonde rw’abahatanira kuzajya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora ateganyijwe kuwa 16/09/2013.

Visi Perezida wa mbere wa PL, Dr Nyiramirimo Odette yavuze ko PL ifitiye Abanyarwanda gahunda yo gukomeza guharanira ukwishyira ukizana kwabo, ubutabera n’amajyambere kuko ari byo ishyaka ryemera nk’ihame kandi bigomba kugera kuri buri Munyarwanda wese.

Dr Nyiramirimo yamamaza PL i Karongi aho yijeje Abanyarwanda ukwishyira bakizana mu butabera n'amajyambere
Dr Nyiramirimo yamamaza PL i Karongi aho yijeje Abanyarwanda ukwishyira bakizana mu butabera n’amajyambere

Kwamamaza PL mu karere ka Karongi byabereye kuri stade Mbonwa mu murenge wa Rubengera, aharirwaga abayoboke babarirwa muri 300 bari barangajwe imbere na vice perezida wa mbere wa PL, Dr Nyiramirimo Odette, usanzwe ari umudepite uhagarariye u Rwanda mu muryango w’Afurika y’i Burasirazuba EAC.

Dr Nyiramirimo yabwiye abayoboke ba PL ko ishyaka rizakomeza guharanira ibyo ryiyemeje kuva ryashyirwaho mu myaka ya 90, ari byo ukwishyira ukizana, ubutabera n’amajyambere. Ibi rero ngo bizagerwaho ari uko buri Munyarwanda ahawe umudendezo wo gukora umurimo yihitiyemo kandi agakorera kunguka, ari nako ahabwa ubutabera ntihagire umuvogera haba mu rugo rwe, mu mutungo we no mu muryango.

Dr Nyiramirimo yasobanuye ko ibyo atari ishyaka rizabikora ryonyine, ko ahubwo rizaharanira ko bigerwaho binyuze mu mategeko meza bazatora mu Nteko Ishinga Amategeko igihe Abanyarwanda bazaba barabatoye ku bwinshi bakabagirira icyizere mu matora yo kuwa 16/09/2013.

Abitabiriye kwamamaza PL muri Karongi
Abitabiriye kwamamaza PL muri Karongi

Bamwe mu bari baje kumva imigabo n’imigambi bya PL, bavuze ko bayifitiye icyizere kubera gahunda zayo. Uwitwa Itangishaka Jean Claude yavuze ko asanga PL itorewe kujya mu Nteko yazana impinduka nziza, asaba kandi ko nibishoboka PL igatorwa yazavuganira Abanyarwanda mu gihugu hakubakwa ibibuga byinshi by’imikino.

Ibi kandi byashimangiwe na Ikimanimpaye Esperence, wagize ati “Njyewe nzatora PL kuko yatwijeje kuzatwitaho nk’urubyiruko kuko numvise ifite na gahunda yo kutugezaho stade y’imikino iwacu muri Karongi.“

Mu karere ka Karongi nta stade igaragara ihari kuva aho iya Gatwaro isenyewe kubera imirimo yo kwagura ibitaro bikuru bya Kibuye, ariko hari ibibuga bisanzwe byo gukiniraho umupira w’amaguru, birimo ikitwa Mbonwa n’ikiri aho bita kwa Ruganzu biri mu murenge wa Rubengera, n‘iby’amashuri nka IPRC West (ETO Kibuye).

GASANA Marcellin



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Abatuye Kinigi ngo bafitanye igihango na FPR-Inkotanyi

- Amajyaruguru: Abazahagararira abagore mu nteko ngo bazaharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage

- FPR ntiyadusondetse, natwe ntitugomba kuyisondeka - Munyantwali

- Uburasirazuba: Abakandida-depite b’abagore ngo nibatorwa bazaca akarengane n’ihohotera mu miryango

- Gisagara: Kibirizi bemereye abakandida ba FPR kuzayitora 100%

- U Rwanda ni rwiza, muzantore turwuzuzemo ubumuntu no gukorera mu mucyo-Kandida depite Mwenedata

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.