rwanda elections 2013
kigalitoday

Kamonyi: Abenshi ntibitabiriye igikorwa cyo kubarura amajwi y’abakandida

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 12:38'
Ibitekerezo ( )

Mu matora y’abadepite rusange yabaye tariki 16 Nzeri 2013, Abaturage 4251 bari kuri lisiti y’Itora mu kagari ka Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge, bayitabiriye hejuru ya 95% ariko abenshi muri bo ntibagarutse gukurikirana igikorwa cyo kubarura amajwi kandi barabikanguriwe na Komisiyo y’Igihugu yamatora.

Bamwe mu batoreye kuri ibi biro by’itora by’Urwunge rw’Amashuri St Jean Bosco ku Kamonyi, batangaza ko mbere y’uko amatora atangira basabwe kugaruka kureba uko ibarura ry’amajwi rikorwa, ariko ngo basanga nta mpamvu yo kubikurikirana kuko bizeye abaseseri bakoze mu byumba by’Itora kandi n’indorerezi z’abakandida zikaba zigomba gukurikirana amajwi y’abo bahagarariye.

Uwitwa Yankurije Marie Claire, avuga ko yatoye saa yine za mu gitondo. Kuri we ngo asanga kugaruka kureba uko ibarura ry’amajwi rikorwa atari ngombwa kuko n’ubundi aba ari bushyire akabimenya, igihe ababishinzwe babitangariza.

Aragira ati” ni byo koko batubwiye ko ari inshingano z’umuturage gukurikirana ukareba amajwi umukandida watoye yagize, ariko se buriya dutegereje bariya bakozi Komisiyo yizeye bakaturebera, hari icyo bitwaye”?
Abaturage ngo bumva inshingano ya ngombwa ku munsi w’Itora irangirira mu bwihugiko, kuko ariho barangiriza kwemeza ijwi baba bahaye umukandida bahisemo. Ibyo kuza kureba ibarura ry’amajwi ngo bumva bitabareba cyane.

Abaseseri bari bonyine mu gikorwa cyo kubarura.
Abaseseri bari bonyine mu gikorwa cyo kubarura.

Uwitwa Karemera Michel, ngo kuza kureba uko babarura ntibyamugarura kuko n’abakandida bahatanira ayo majwi nta ndorerezi zihagije baba bafite zo kubarebera.

Ibi Karemera arabivugira ko uretse indorerezi z’abakandida b’umuryango RPF-Inkotanyi zireberera abakandida bazo, abandi bakandida nta ndorerezi bari bohereje. Ati “none se ubwo ni njye waza kubarebera”.

Mu baturage b’akagari ka Nkingo, mu murenge wa Gacurabwenge , basaga ibihumbi bine batoreye kuri iyi biro, abagarutse mu gikorwa cyo kubarura amajwi ntibagera ku 10. Abandi, uwarangizaga gutora yahitaga yigendera, ku buryo n’abatoye ku munota wa nyuma, batategereje igikorwa cyo kubarura amajwi abakandida bagize.

Murekezi Zacharie waje gukurikirana igikorwa cyo kubarura amajwi, aremeza ko abaturage badaha agaciro kwitabira kubarura amajwi kuko ngo n’abo bahuye akabibashishikariza, bamuhakaniye bamubwira ko bizeye abaseseri bakora mu matora. Ngo naho ibyo kumenya ibyavuye mu matora bakaba bamubwiye ko babyumva kuri radiyo cyangwa bakabaza abahageze.

Undi muturage wagarutse kureba uko ibarura ry’amajwi rikorwa, avuga ko yatunguwe no kubona iki gikorwa kitabiriwe n’abantu mbarwa, kandi Komisiyo y’amatora yaratanze amatangazo ahamagarira abaturage kwitabira gahunda z’amatora harimo n’ibarura ry’amajwi. Akeka ko impamvu ibatera kutagaruka, ari uko baba basubiye mu mirimo ya bo maze bakagira ubute bwo kuza kureba ibyavuye mu matora.

Abakora imirimo nk’ubucuruzi, ubwubatsi, ubuhinzi ndetse n’abandi bikorera, bavuga ko nyuma yo gutora basubiye mu mirimo ya bo kuko igikorwa cy’itora cyarangiye vuba. Ruzigana Gerad ukora akazi k’ubucuruzi, avuga ko yaje gutora saa yine akahamara iminota itanu agahita asubira muri “butike” ngo abaguzi batamubura.

Nzeyimana Louis, ukuriye Ibiro by’Itora ahamya ko n’ubwo abaturage batagarutse kureba uko ibarura rikorwa, Komisiyo iba yarabakanguriye ko nyuma yo gutora baba bagomba kuza kureba niba amajwi yabaruwe neza.

Ngo mu biganiro bitandukanye yagiranye n’abaturage, komisiyo y’amatora yabashishikarije kwitabira gahunda zose ziteganyijwe mu matora kuva ku gikorwa cyo kwiyandikisha kuri lisiti y’itora kugeza hatangajwe amajwi.

Marie Josee Uwiringira



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Bugesera: Gutinda kuzuza 2/3 byatumye amatora y’abagore atangira atinze

- Kimironko: Amatora y’abazahagararira abagore mu nteko yabaye mu mutuzo

- Kayonza: Ibyiza Mutesi Anita yakoreye abaturage bimuha icyizere cyo gutorwa

- Gicumbi: Abagore barishimira ko batoye abazabafasha gukomeza gutera imbere

- Nyamasheke: Amatora y’abadepite bahagarariye abagore yitabiriwe neza

- Amatora y’Abadepite yagenze neza mu karere ka Kirehe

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.