rwanda elections 2013
kigalitoday

Huye: Bitabiriye ari benshi kwamamaza abakandida ba FPR

Yanditswe ku itariki ya: 28-08-2013 - Saa: 11:54'
Ibitekerezo ( )

Mu Karere ka Huye, Umuryangi FPR-Inkotanyi ni wo wabimburiye andi mashyaka kuwa 27/8/2013mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida bazawuhagararira mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite.

Abanyamuryango ba FPR bitabiriye iki gikorwa bari benshi, ku buryo ikibuga kiri mu gikari cy’inzu mberabyombi y’Akarere ka Huye cyari cyuzuyemo abantu. Nta mugayo kandi, buri Murenge wo mu Karere ka Huye, uko ari 14, wari uhagarariwe n’abanyamuryango batari bakeya.
N’iri kure y’umujyi wa Butare yari ihagarariwe n’abarenga 100.

Igikari cy'imberabyombi y'Akarere ka Huye cyarakubise kiruzura.
Igikari cy’imberabyombi y’Akarere ka Huye cyarakubise kiruzura.

Nubwo bari mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida babo, abanyamuryango ba FPR basaga n’abari mu birori: bararirimbye, baceka umudiho karahava.

Rimwe bati “insinzi bana b’u Rwanda … njye ndayireba insinzi”. Ubundi bati “yadukuye mu kaga… no mu kangaratete….” Na none bati “uru Rwanda ntiruzagaruzwa umuheto…”, “Tuzaguha igikumwe tugushimire…”….

Bacinye umudiho karahava.
Bacinye umudiho karahava.

Aba baririmbaga banabyina kandi, n’ubwo bari biganjemo urubyiruko, hari n’abantu bakuze, harimo n’umukecuru utakibasha guhagarara neza. Kuba atakibasha kugenda yemye ariko ntibyamubujije kugenda azunguza idarapo rya FPR yari afite mu ntoki, na we ari mu murongo w’ababyina.

Muri iki gikorwa, abanyamuryango ba FPR bagaragarijwe bamwe mu bakandida bo mu muryango wabo bazatorwamo abazaba abadepite bari baje guhagararira bagenzi babo. Abo ni Hon. Kayitare Innocent, Hon. Niyitegeka Winifrida na Hon. Karemera J. Thierry.

Nubwo atabasha kugenda yemye ntibyamubujije kujya mu bandi banyamuryango akabyina.
Nubwo atabasha kugenda yemye ntibyamubujije kujya mu bandi banyamuryango akabyina.

Abafashe ijambo, bishimiye ibyo FPR imaze kugeza ku gihugu, bishingiye ku “miyoborere myiza, ku buryo u Rwanda rusigaye rwarabaye icyitegererezo hafi muri Afurika yose, ndetse no ku isi”; nk’uko byasobanuwe na Minisitiri Stella Ford Mugabo, Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’intebe wari waje kwifatanya n’Abanyehuye.

Minisitiri Stella Mugabo kandi yavuze ko umuryango FPR witeguye gukomeza kuba moteri y’imiyoborere myiza, kubaka igihugu kitarangwamo amacakubiri ayo ari yo yose, kandi cyaguye amarembo.

Umudiho wari wose.
Umudiho wari wose.

Mu gusoza, yasabye abanyamuryango ba FPR b’i Huye kuzaba intangarugero mu gihe cy’amatora agira ati “Muzahagere kare, mutore kare, kugira ngo bizafashe amatora kugenda neza. Muzabe intangarugero mu myitwarire myiza cyane cyane mu gihe cy’iyamamaza no ku munsi nyawo w’amatora.”

Marie Claire Joyeuse



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Rubavu: PL ngo izongera umusaruro w’ibijya mu mahanga

- Rubavu: PS-Imberakuri yagejeje ku baturage ibakorera nitorwa

- Gisagara: Ishyaka PSD ryiyemeje kuzavuganira abahinzi

- Ngoma: FPR yungutse abanyamuryango bashya 50 ubwo yiyamamazaga

- Rutsiro : Ibyo FPR imaze kubagezaho bibaha icyizere ko n’ibisigaye izabikora

- Nyamasheke: Abaturage babwiye FPR ko bazayitora ariko bayiha inshingano igomba kuzuza

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.