rwanda elections 2013
kigalitoday

“Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 08:55'
Ibitekerezo ( )

Guverineri w’intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aime, arakangurira buri Munyarwanda wujuje ibisabwa kwitabira amatora nk’uburyo bwo gutanga umusanzu mu kubaka demokarasi mu gihugu.

Ubwo yari amaze gutora abadepite kuri uyu wa mbere tariki 16/09/2013 ku biro by’itora bya ESIR mu kagali ka Mpenge, umurenge wa Muhoza akarere ka Musanze, Guverineri Bosenibamwe yavuze ko abaturage ayoboye bitabiriye amatora ku bwinshi, ku buryo henshi bashobora kurangiza gutora mbere y’amasaha yagenwe.

Guverineri yaboneyeho guha ubutumwa abatuye intara ayoboye ndetse n’Abanyarwanda bose muri rusange ko bakwiye kwitabira amatora ku bwinshi kandi hakiri kare, kugirango bagire uruhare mu kubaka igihugu.

Ubwo Guverineri Bosenibamwe yari amaze gutora.
Ubwo Guverineri Bosenibamwe yari amaze gutora.

Ati: “Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu cyacu, ishema ry’Abanyarwanda no mu gutuma dutera intambwe mu miyoborere myiza no muri demokarasi”.

Yongeyeho ko Umunyarwanda mwiza ukunda igihugu cye, ari ugira uruhare mu buzima bw’igihugu no mu miyoborere myiza, akabigaragaza agira uruhare mu gushyiraho abamuyobora n’abamuhagarira nko mu matora nk’aya.

Bamwe mu batuye akarere ka Musanze, bavuze ko bamaze gusobanukirwa ibijyanye n’amatora, bikagaragarira k’uburyo buri wese agera ku biro agahita atora maze akisubirira mu mirimo ye isanzwe.

Abatuye Amajyaruguru bitabiriye amatora ari benshi.
Abatuye Amajyaruguru bitabiriye amatora ari benshi.

Uwitwa Habineza Sophoni ati: “mu matora y’ubushize habaga umurongo muremure ugasanga abantu baratinze, nyamara ubu biteguye neza kurushaho, abantu baratora vuba kandi ntibateze umuvundo kuri site y’itora ahubwo bagahita bataha”.

Kuva kuri uyu wa mbere tariki 16/09/2013 Abanyarwanda bari kwitorera abadepite. Ku mibare igaragazwa na komisiyo y’igihugu y’amatora, intara y’Amajyaruguru iza ku isonga mu bijyanye no kugeza amakarita y’itora ku bagomba gutora, aho abagera kuri 94% mu batuye iyi ntara bamaze kuyashyikirizwa.

Jean Noel Mugabo



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Gisenyi: Amatora yatangiye mu mutuzo nta mirongo

- Nyamasheke: Abaturage bitabiriye amatora y’Abadepite ku gihe

- “Perezida agenda imisozi nka veterineri agamije ineza y’abaturage” – Kandida-Depite wa FPR

- Gakenke: Ibikorwa bajejweho na FPR n’ibyo ibizeza ngo bizatuma bayihundagazaho amajwi 100%

- Nyamasheke: PSD yavuze ko nibayitora izateza imbere umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi

- Abanyarusizi ngo babaye “Abanyarwanda orginal” kubera FPR-Inkotanyi

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.