rwanda elections 2013
kigalitoday

Gasabo: FPR-Inkotanyi yerekanye abakandida bayo imbere y’abanyamuryango bayo

Yanditswe ku itariki ya: 29-08-2013 - Saa: 08:49'
Ibitekerezo ( )

Umuryango FPR-Inkotanyi werekanye abakandinda bawo bahatanitanira umwanya mu nteko ishinga amategeko. Igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 28/08/2013, gikurikiye itangizwa ku mugaragaro ryo kwiyamamaza ku mashyaka yose.

Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye, yavuze ko umuryango wa RPF-Inkotanyi hari byinshi wagejeje ku Banyarwanda n’igihugu muri rusange, asaba abari bitabiriye icyo gikorwa kuzatora FPR ku bwinshi.

Abantu bari baje ari benshi gushyigikira FPR-Inkotanyi.
Abantu bari baje ari benshi gushyigikira FPR-Inkotanyi.

Yagize ati: “Hari byinshi bimaze kugerwaho umuryango RPF wakoze harimo imihanda, amashuri, gahunda ya Girinka munyarwanda, umutekano , rero tugomba gutora turi benshi.”

Abakandida ba FPR-Inkotanyi nabo biyemeje ko bazaharanira kuzashyiraho imikoreshereje y’indimi mu Rwanda, mu burezi, bagashiraho Politique y’ubushakashatsi n’amakoperative zitandukanye, nk’uko uwitwa Eduard Bamporiki yabitangaje.

Bamwe mu bakandida biyamamaza, bahagarariye FPR mu karere ka Gasabo.
Bamwe mu bakandida biyamamaza, bahagarariye FPR mu karere ka Gasabo.

Ati: “Tuzagira umurimo unoze, ubwishingizi ndetse n’ubwiteganyirize maze hakazashyirwaho ikiruhuko ku mudamu ubyaye, ndetse n’abatishoboye bakomeze kubakirwa.”

Aba bakandida bakomeje bavuga ko mu Rwanda ubukungu buzitabwaho cyane, aho buzagera kuri 11%. Biyemeje kuzateza imbere ubuhinzi n’ubworozi, bakazasagurira n’amahanga ndetse bakita no ku ivugurura ry’ibibuga by’indege byo mu Rwanda.

Ibyishimo byari byose.
Ibyishimo byari byose.

Emmanuel N. Hitimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Ngo PSD nitsinda amatora y’Abadepite izashyiraho banki yihariye yunganira abahinzi n’aborozi

- Remera: Abakandida ba FPR biyemeje kuzakomeza akazi abababanjirije bakoze nibatorwa

- Rulindo: PL yijeje kuzakura abaturage mu bukene no kubaha umudendezo

- Nyamasheke: Barasaba FPR kuzabagezaho amashanyarazi muri manda igiye gutangira

- Karongi: PL irizeza Abanyarwanda ukwishyira bakizana, Ubutabera n’Amajyambere nibayitora mu badepite

- Rusizi: Izina “Banyarwanda namwe Banyacyangungu” ryakuweho na FPR

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.