rwanda elections 2013
kigalitoday

Gakenke: Ibikorwa bajejweho na FPR n’ibyo ibizeza ngo bizatuma bayihundagazaho amajwi 100%

Yanditswe ku itariki ya: 15-09-2013 - Saa: 09:17'
Ibitekerezo ( )

Mu gihe hasigaye amasaha atagera kuri 48 ngo Abanyarwanda bitorere abadepite, Abanyagakenke batangaza ko bazahundagaza amajwi ku bakandida-depite ba FPR kuko yabagejeje ku bikorwa by’iterambere kandi ibafite n’ibindi izabagezaho.

Mu gikorwa cyo gusoza kwamamaza abakandida-depite ba FPR cyabereye mu Kibuga cya Nemba, mu Murenge wa Nemba, Akarere ka Gakenke tariki 14/09/2013, abaturage bagejejweho ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe n’Umuryango wa FPR.

Abanyamuryango ba FPR bari benshi kandi bishimye.
Abanyamuryango ba FPR bari benshi kandi bishimye.

Muri ibyo bikorwa harimo ko bubakiwe amashuri yisumbuye aho buri murenge ufite ishuri ryisumbuye, abana babo bakaba biga hafi. Umurenge wa Kamubuga wabonye ikigo nderabuzima bituma abaturage bivuza hafi kandi mbere bakoraga urugendo rure baza ku Bitaro by’i Nemba.

Ngo abaturage ntibakibika amafaranga mu ihembe begerejwe ibigo by’imari biciriritse bizwi nk’Umurenge-SACCO, imirenge yose 19 yagejejwemo SACCO ubu zifite inyubako nziza zikoreramo ziyubakiye.

Abaturage bitabiriye kampanye ari nayo ya nyuma, bijejwe ko nibaramuka batoye abakandida-depite ba FPR ikagira ubwiganze mu Nteko nshingamategeko, serivisi izarushaho kuba nziza ku buryo serivisi yo gusezerana izatangirwa ku kagali ndetse no ku mudugudu.

Abayobozi n'abanyamuryango ba FPR bacinya akadiho.
Abayobozi n’abanyamuryango ba FPR bacinya akadiho.

Abaturage bo mu Murenge wa Gakenke bazahabwa Ikigo Nderabuzima kizaba mu Kagali ka Nganzo. Ngo umuriro w’amashanyarazi n’aho utaragera uzahagezwa nta kabuza. Imirenge hafi ya yose inyuramo umuriro w’amashanyarazi uretse umurenge wa Mataba, Muzo, Busengo, na Cyabingo.

Mukaruliza Monique, Komiseri muri FPR wari umushyitsi mukuru, yavuze ko buri muntu wese akwiye kwishimira ibyagezweho n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi kuko yabigizemo uruhare. Yavuze kandi ko FPR, imvugo ari yo ngiro, ibyo bijejwe byose bizakorwa nta kabuza.

Mukaruliza yahamagariye abantu gutora FPR kuko baba batoye imiyoborere myiza bizera ko izasagamba. Serivisi zatanzwe neza ariko bishoboka ko zitagenze nk’uko abaturage babyifuza, ngo mu myaka itanu iri imbere ni intego ya FPR.

Komiseri Mukaruliza ngo intego ya FPR ni ugutanga serivisi nziza.
Komiseri Mukaruliza ngo intego ya FPR ni ugutanga serivisi nziza.

Yagize ati: “Gutora FPR ni ugutora imiyoborere myiza igasagamba, iyo tuvuze imiyoborere myiza, umuturage agira uruhare… umuturage akwiye kubona serivisi nziza yifuza.

Byavuzwe ko hano serivisi zatanzwe neza, ariko njye simpamya ko zatanzwe ku cyifuzo cya buri muturage, ni yo mpamvu nimumara kwitorera abadepite, umuryango wa FPR ukagira ubwiganze, serivisi ni intego ya FPR.”

Mu bindi FPR izageza ku Banyarwanda, ni ubuhinzi bwa kijyambere bukoresha imashini, koroshya ubuhahirane hakorwa inzira ya gari ya moshi izava muri Kenya ikagera mu Rwanda inyuze muri Uganda.

Akarasisi k'Abanyonzi n'abamotari.
Akarasisi k’Abanyonzi n’abamotari.

Iyi kampanye yabiburiwe n’umupira w’amaguru n’akarasisi k’abanyonzi, abamotari n’abayobozi kuva mu Gasentere ka Gakenke berekeza ku Kibuga cya Nemba. Abaturage bari benshi bagaragazaga ibyishimo banacinyaga akadiho.

Leonard Nshimiyimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Amatora y’Abadepite yagenze neza mu karere ka Kirehe

- Rulindo: Abaturage basanga hari aho u Rwanda rugeze muri Demokarasi

- Rwamagana: Imvura yaguye saa sita ntiyabujije amatora kugenda neza

- NUR: Abanyeshuri ntibabashije kwitabira amatora bose

- Abakuze n’abanyantege nke barashimira ubuyobozi bwaborohereje mu matora

- Bugesera: Bavuye mu matora bajya kwishimira ko batoye neza

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.