Abaturage bo mu Karere ka Gakenke bitabiriye igikorwa cyo gutora abadepite ku gihe ku buryo 50% bari barangije gutora nyuma y’amasaha atatu amatora atangiye.
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Nzamwita Deogratias twasanze kuri site y’Itora ya Nganzo mu Murenge wa Gakenke, yabwiye Kigali Today ko amakuru yabonye agaragaza ko 50% by’abaturage barangije gutora.
Umuyobozi w’Akarere, Nzamwita Deogratias yemeza ko saa yine 50% bari barangije gutora.
Nk’uko byari biteganyijwe ko amatora yatangiye saa moya za mu gitondo, abaturage batari bake bari bahageze kuko bari basanzwe bamenyereye ko atangira saa kumi n’ebyiri za mu gitondo bakurikirana imihango yo gutangiza igikorwa cy’amatora.
Mu masaha ya saa tatu na saa yine, ku biro bimwe twagezeho mu Murenge wa Gakenke, wasangaga nta murongo w’abaturage uhari bategereje gutora, ahubwo umuturage wazaga yahitaga yinjira agatora.
Abaturage bashimye uburyo amatora yateguwe neza aho batora bagahita bisubirira mu mirimo yabo isanzwe ya buri munsi.
Umukozi w’amatora areba ko bari ku lisiti y’itora.
Nikuze Josephine utuye mu Kagali ka Rusagara ho mu Murenge agira ati: “Ndangije gutora kuko byapanzwe neza ntakwiriza abantu ku masite y’amatora, ubu ngiye mu kazi kanjye.”
Undi muturage witwa Habiyakare Aloys wo muri ako kagali, avuga ko amatora y’iki gihe atandukanye na ya mbere 1994. Ati: “umuntu wajya gutora, ugasanga barimo baramukurura ngo natore aha, ariko ubungubu uratora aho ushatse, uratora abagufite akamaro.”
Abakuriye amasite y’itora bemeza ko amatora agenda neza aho ibikoresho babiboneye ku gihe kandi hari n’umutekano uhagije. Ngo abaturage basobanukiwe igikorwa cy’amatora, batora bazindutse nta muntu ubahamagaye mu gihe mbere atari ko byagendaga.
Amatora yateguwe neza aho ahantu hatatswe hari n’abantu baha karibu abaturage.
Amatora y’abadepite yo kuri uyu wa 16/09/2013 ni aya gatatu Abanyarwanda bitoreye ababahagararira mu nteko ishingamategeko kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Imyanya 53 itorerwa mu buryo butaziguye irahatanirwa n’umuryango wa FPR n’imitwe byifatanyije, Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa Muntu (PL) PS-Imberakuri, Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho y’Abaturage (PSD) n’abakandida bigenga.