rwanda elections 2013
kigalitoday

Burera: Abaturage baributswa ko igihe cy’amatora atari igihe cy’amacakubiri

Yanditswe ku itariki ya: 31-08-2013 - Saa: 09:54'
Ibitekerezo ( 1 )

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burashishikariza abaturage kuzitabira amatora y’abadepite ateganyijwe muri Nzeli 2013, ariko banibuka ko agomba gukorwa mu ituze birinda icyabateranya.

Ubuyobizi butangaza ibi mu gihe mu karere ka Burera hari kunyura imitwe ya Politiki itandukanye n’abandi bakandida depite batandukanye, bose basaba amajwi Abanyaburera kugira ngo bazatorerwe kujya mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.

Zaraduhaye ashishikariza abanyaburera kuzakora amatora azi.
Zaraduhaye ashishikariza abanyaburera kuzakora amatora azi.

Joseph Zaraduhaye, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, asaba Abanyaburera gukomeza kurangwa n’ituze kugeza amatora y’abadepite arangiye.

Agira ati: “Igihe cy’amatora si igihe cyo kuduteranya. Ntabwo ari igihe cyo kugira ngo tuvuge ibidasanzwe. Niba twabonye abakandida ahangaha wowe umutima wawe wakurebeye n’amaso yawe n’amatwi yawe wumvise.

Ntabwo ari igihe cyo gusebanya: kanaka yavuze ibingibi! Uriya we byagenze gutya!.Ntabwo ari ibyo ngibyo.”

Akomeza asaba abaturage gukoresha umutima nama wabo bumva ibyo abakandida depite b’ibyiciro bitandukanye biyamamaza bababwira kugira ngo bazatore bazi abo batoye kandi bazagite amatora azira amakemwa.

Ati: “Ibyo kuvuga mu tubare, ibyo kuvuga ahandi hatandukanye dusebya bagenzi bacu cyangwa tuvuga ibitari byo ntabwo ari indangagaciro y’Abanyarwanda.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukomeza kandi bwibutsa abanyaburera ko utora agomba kwitwaza ibyangombwa birimo ikarita itora ndetse n’indangamuntu kuko gutora ari inshingano za buri Munyarwanda.

Abanyaburera kandi bibutswa ko amatora atagomba kubabuza gukora indi mirimo bityo basabwa kujya bakurikiza igihe kiba cyagenwe kugira ngo basubire mu mirimo yabo.

Amatora y’abadepite azaba mu gihe cy’iminsi itatu mu Rwanda hose. Tariki 16/09/2013 ni amatora rusange. Tariki y17/09 ni amatora y’abagore naho tariki 18/09 ni amatora y’urubyiruko n’abafite ubumuga.

Norbert NIYIZURUGERO



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

Ndifuriza abanyarwanda umutekano usesuye n’amatora azira umuvundo.dukwiye kubiharanira kandi iyo umutekano ubuze inzirakarengane ni zo zihababarira.

KABANDA yanditse ku itariki ya: 1-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.