rwanda elections 2013
kigalitoday

Abanyarwanda miliyoni 6 nibo bemerewe kuzitabira amatora y’abadepite

Yanditswe ku itariki ya: 4-09-2013 - Saa: 10:34'
Ibitekerezo ( )

Abanyarwanda bakabakaba miliyoni esheshatu nibo merewe kuzitabira amatora y’abadepite ateganyijwe ku matariki 16, 17 na 18/09/2013 mu byiciro bitandukanye azakorwamo.

Urutonde rwa burundu rwatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ruravuga ko Abanyarwanda miliyoni eshanu n’ibihumbi 953 na 351 baba imbere mu gihugu n’ababa mu mahanga aribo bujuje ibyangombwa bisabwa ngo umuntu yitabire amatora mu Rwanda.

Abanyarwanda bakabakaba miliyoni esheshatu nibo bujuje ibisabwa ngo bazatore abadepite
Abanyarwanda bakabakaba miliyoni esheshatu nibo bujuje ibisabwa ngo bazatore abadepite

Iyi komisiyo iravuga kandi ko mu bazatora harimo abantu 1,437,929 biyandikishije ko bazatorera mu ntara y’Amajyepfo, abandi 696,381 bakazatorera mu mujyi wa Kigali, mu ntara y’Iburasirazuba hakazatora abantu 1,393,560; mu Majyaraguru ni 1,000,116 naho Iburengerazuba hakazatora 1,394,030.

Abateganyijwe kuzatorera hanze y’u Rwanda muri ambasade ziri mu bihugu binyuranye bon go baragera ku mubare wa 31,514.
Aba bazatora ni abazaba bari kuri lisite y’itora y’u Rwanda, bafite ikarinta ndangamuntu yemewe cyangwa ikiyisimbura cyemewe n’amategeko nk’urupapuro rw’inzira bita passport no kuba bafite ikarita ikarita y’itora.

Muvara Eric



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Nyamasheke: Umucyo ku mubiri no mu bitekerezo babikesha FPR-Inkotanyi

- Nyamagabe: Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bemeza ko yagejeje byinshi ku baturage

- Rusizi: Umuryango wa FPR urasaba Abanyarwanda kubitura ineza wabagiriye

- Burera: Abaturage baributswa ko igihe cy’amatora atari igihe cy’amacakubiri

- Kabarore: Abakandida ba FPR bashimangiye guteza imbere ibikorwaremezo

- Nyanza: Barahesha icyizere abakandida ba FPR kuzabatora mu buryo bushamaje

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.