rwanda elections 2013
kigalitoday

Abanyarwanda miliyoni 6 nibo bemerewe kuzitabira amatora y’abadepite

Yanditswe ku itariki ya: 4-09-2013 - Saa: 10:34'
Ibitekerezo ( )

Abanyarwanda bakabakaba miliyoni esheshatu nibo merewe kuzitabira amatora y’abadepite ateganyijwe ku matariki 16, 17 na 18/09/2013 mu byiciro bitandukanye azakorwamo.

Urutonde rwa burundu rwatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ruravuga ko Abanyarwanda miliyoni eshanu n’ibihumbi 953 na 351 baba imbere mu gihugu n’ababa mu mahanga aribo bujuje ibyangombwa bisabwa ngo umuntu yitabire amatora mu Rwanda.

Abanyarwanda bakabakaba miliyoni esheshatu nibo bujuje ibisabwa ngo bazatore abadepite
Abanyarwanda bakabakaba miliyoni esheshatu nibo bujuje ibisabwa ngo bazatore abadepite

Iyi komisiyo iravuga kandi ko mu bazatora harimo abantu 1,437,929 biyandikishije ko bazatorera mu ntara y’Amajyepfo, abandi 696,381 bakazatorera mu mujyi wa Kigali, mu ntara y’Iburasirazuba hakazatora abantu 1,393,560; mu Majyaraguru ni 1,000,116 naho Iburengerazuba hakazatora 1,394,030.

Abateganyijwe kuzatorera hanze y’u Rwanda muri ambasade ziri mu bihugu binyuranye bon go baragera ku mubare wa 31,514.
Aba bazatora ni abazaba bari kuri lisite y’itora y’u Rwanda, bafite ikarinta ndangamuntu yemewe cyangwa ikiyisimbura cyemewe n’amategeko nk’urupapuro rw’inzira bita passport no kuba bafite ikarita ikarita y’itora.

Muvara Eric



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

- Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

- Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

- Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

- Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

- Perezida Kagame avuga ko yizeye intsinzi y’abo yatoye

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.