rwanda elections 2013
kigalitoday

Abanyarusizi ngo babaye “Abanyarwanda orginal” kubera FPR-Inkotanyi

Yanditswe ku itariki ya: 15-09-2013 - Saa: 08:20'
Ibitekerezo ( )

Abatuye akarere ka Rusizi barishimira ibyo umuryango FPR wabagejejeho birimo ubumwe n’ubwiyunge bwatumye bibonamo ko ari Abanyarwanda nk’abandi kuko mu buyobozi bwabanje biyumvagamo ko ari Abashi kuruta uko ari Abanyarwanda.

Mu gusoza ibikorwa byo kwamamaza ishyaka ryabo ku myamya y’abadepite byabereye mu murenge wa Kamembe, tariki 14/09/2013, abanyamuryango ba FPR bavuze ko ngo iyo barengaga ishyamba rya Nyungwe biyumvagamo ko ari Abashi kuruta uko biyumvagamo ko ari Abanyarwanda kubera ubuyobozi bwari buriho bwabatandukanyaga n’abandi Banyarwanda.

Abanyamuryango ba FPR bari bakubise bamamaza umuryango wabo.
Abanyamuryango ba FPR bari bakubise bamamaza umuryango wabo.

Ibi kandi byakomojweho n’umwe mu bakandida ba FPR barimo kwiyamamaza mu karere ka Rusizi, Mporanyi Theobald, wavuze ko kwirirwa avuga ibyo FPR yagejeje ku Banyarusizi atari ngombwa kuko ngo ibikorwa byonyine byivugira.

Aha yavuze ko kuba Abanyarusizi bamaze kwiyumvamo ko ari Abanyarwanda aho kuba Abashi ubwabyo ari ikintu gikomeye.
Abanyamuryango ba FPR muri aka karere ka Rusizi kandi bavuze ko bageze kuri byinshi bitandukanye birimo ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi n’amazi meza.

Ngo basanga ubwigunge Abanyarusizi bari barahejejwemo bwararangiye kuko ngo ubuyobozi bwiza bwabegereye aho bubaha serivisi nziza zo kwishimirwa.

Abanyamuryango ba FPR bishimiye umuryango wabo.
Abanyamuryango ba FPR bishimiye umuryango wabo.

Umukecuru Domina w’imyaka 60 yavuze ko abagore bari barahejejwe inyuma mu bintu byose haba mu ngo no mu buyobozi ariko ubu FPR yabahaye ijambo barishyira bakizana muri byose aho ubu abagore bahawe ubuyobozi kugera ku rwego rw’igihugu ubu bakaba bafite imirimo ikomeye.

Uyu mukecuru avuga ko ku giti cye yateye imbere kuburyo bugaragara aho ngo yahawe inka na FPR ubu ku myaka 60 afite ukaba ngo utabimenya kubera itoto yatewe n’amata yayo.

Umukecuru Domina w'imyaka 60 ngo FPR yamuteje imbere none afite itoto nk'iry'umwana.
Umukecuru Domina w’imyaka 60 ngo FPR yamuteje imbere none afite itoto nk’iry’umwana.

Umukandida Mporanyi Theobald yanagarutse kubyiza uyu muryango uzageza ku Banyarusizi muri iyi manda y’imyaka 5 aho yavuze ko bazahita batangira gukora imihanda ikikije umujyi w’akarere ka Rusizi cyane cyane imihanda yaho bita muri Cite ikunda guteza imyanda mu mujyi.

Yavuze kandi o hazakorwa n’umuhanda munini unyura mu mujyi aho wari warangiritse cyane, amahoteri agezweho n’amasoko mpuzamahanga nabyo ngo bizagerwaho muri iyi manda igiye gutangira.

Umukandida wa FPR, Mporanyi Theobard, yizeza Abanyarusizi ibindi byiza muri iyi manda.
Umukandida wa FPR, Mporanyi Theobard, yizeza Abanyarusizi ibindi byiza muri iyi manda.

Abanyamuryango ba FPR bari bakubise buzuye n’imbyino nyinshi aho bavuze ko batahemukira umuryango wabo mu kuwuhundagazaho amajwi kuko ngo wabakuye ahakomeye mu ngeri zose, ubu ngo barindiriye umunsi w’amatora kuwa 16/09/2013,maze bakitura FPR ineza yabagiriye.

Iki gikorwa cyo gusoza gahunda yo kwiyamamaza cyabumburiwe n’akarasisi ka moto z’abamotari bishimiye umuryango wa FPR aho badashidikanya kuzawuha amajwi kubera ko wabahaye ubwisanzure bwo gukora neza akazi kabo ko gutwara abagenzi mu mutekano.

Abamotari nabo bari babukereye mu kwamamaza FPR.
Abamotari nabo bari babukereye mu kwamamaza FPR.

Euphrem Musabwa



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Amatora y’Abadepite yagenze neza mu karere ka Kirehe

- Rulindo: Abaturage basanga hari aho u Rwanda rugeze muri Demokarasi

- Rwamagana: Imvura yaguye saa sita ntiyabujije amatora kugenda neza

- NUR: Abanyeshuri ntibabashije kwitabira amatora bose

- Abakuze n’abanyantege nke barashimira ubuyobozi bwaborohereje mu matora

- Bugesera: Bavuye mu matora bajya kwishimira ko batoye neza

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.