rwanda elections 2013
kigalitoday

Yiyemeje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu ajya mu nteko ishinga amategeko

Yanditswe ku itariki ya: 13-09-2013 - Saa: 17:24'
Ibitekerezo ( 1 )

Eric Ndayishimiye wiyamamariza umwanya w’ubudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, aratangaza ko nyuma yo gukora ibikorwa bitandukanye bifasha urubyiruko yaje gusanga akwiye gukomeza mu nteko kuvugira bagenzi be bakiri bato.

Ndayishimiye w’imyaka 27, ukora akazi k’ubwarimu muri Lysee de Kigali, avuga ko agamije gufasha urubyiruko kuzamura impano zarwo ariko zigendeye ku ndangagaciro z’igihugu, nk’uko yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 13/09/2013.

Yagize ati: “Naravuze nti umusanzu nshaka gutanga reka nywutange mu rubyiruko kuko nizo mbaraga z’igihugu; kuko nirwo Rwanda rw’ejo. Niba dufite icyerekezo cy’uko igihugu cyacu dushaka kukigira igihugu cy’igihangange umusingi nta handi ni mu rubyiruko.

Nkatekereza nkavugsa nti niba mungiriye icyizere Abanyarwanda kugira ngo izi gahunda zishyirwe mu bikorwa tuzabigeraho.”

Eric Ndayishimiye wiyamamariza umwanya w'ubudepite.
Eric Ndayishimiye wiyamamariza umwanya w’ubudepite.

Ndayishimiye ufite impamyabumenyi ya kaminuza mu bumenyi bwa mudasobwa, afite imigambi igera kuri 52 yose iganisha ku guteza imbere urubyiruko.

Amatora yo gutora abazahagararira urubyiruko mu nteko azitabirwa n’urubyiruko umunani ruhagarariye abandi muri buri karere, umunani bahagarariye za kaminuza n’abandi umunani bahagarariye abiga mu mashuri makuru.

Emmanuel N. Hitimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Abanyarusizi ngo babaye “Abanyarwanda orginal” kubera FPR-Inkotanyi

- Gasabo: Igikorwa cyo gusoza kwamaza kuri FPR kitabiriwe n’abarenga ibihumbi 80

- Nyamata: Biteguye kongera gutora FPR kuko bashima ibikorwa yabagejejeho

- Kazo: Yakanguriye 40 bahoze muri FDLR none bahindutse abanyamuryango ba FPR

- Gicumbi :Abatuye umurenge wa Miyove baravuga ko bazatora FPR kuko yabagejeje kuri byinshi

- Rubavu: PL ngo izongera umusaruro w’ibijya mu mahanga

Ibitekerezo

Nzaguha ijwi urebe ko wakira ingwa, naho ibindi uzakora byihorere.

Bwenge yanditse ku itariki ya: 14-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.