rwanda elections 2013
kigalitoday

Uburasirazuba: Abakandida-depite b’abagore ngo nibatorwa bazaca akarengane n’ihohotera mu miryango

Yanditswe ku itariki ya: 11-09-2013 - Saa: 11:11'
Ibitekerezo ( )

Abagore 26 bo mu ntara y’Uburasirazuba biyamamariza ubudepite bemeza ko nibatorwa bazavamo intumwa nziza kugirango abagore barusheho kwigira, badahohoterwa banatinyuke ishoramari.

Ubwo biyamamazaga mu karere ka Ngoma, tariki 10/09/2013, bose wasangaga bahuriza ko bazaharanira ko umugore yagira ubukire buturutse mu bikorwa bye.

Abagore biyamamaza bavuga imigabo n'imigambi yabo mubyo bazakora bari munteko ishinga amategeko, nta mususu.
Abagore biyamamaza bavuga imigabo n’imigambi yabo mubyo bazakora bari munteko ishinga amategeko, nta mususu.

Imvugo yakundaga kugarukwaho n’aba bakandida yabaga ikubiye muri aya magambo: “Nimuntora muzaba mutoye ubukire bw’abagore, kwigira no kwihangira imirimo ku bagore, akarengane ndetse n’ihohoterwa ryo mu miryango tuzafatanya dushake umuti wabyo kuko nzabahora hafi mukantuma.”

Nk’uko byagaragajwe n’inteko itora ngo hari byinshi abagore bamaze kugeraho mu kwiteza imbere kandi ngo ntibashidikanya ko babikesha umubare wa 30% bahawe mu nteko ngo bavuge inzitizi zabo zikurweho.

Inteko itora igizwe n'umubarere munini w'abagore bakurikiranaga ubwitonzi gahunda ya buri mukandida.
Inteko itora igizwe n’umubarere munini w’abagore bakurikiranaga ubwitonzi gahunda ya buri mukandida.

Umukozi wa komisiyo y’amatora mu karere ka Ngoma, Mukabagirishya Constance, yabwiye inteko itora kuzatora neza bakirinda imfabusa kugirango igikorwa cy’amatora kizarusheho kugenda neza.

Muri aya matora y’abagore ateganijwe kuba tariki 17/09/2013, umuntu umwe uri mu nteko itora azatora abantu batandatu mu bakandida 26 biyamamaje muri iyi ntara y’iburasirazuba.

Jean Claude Gakwaya



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Abanyarusizi ngo babaye “Abanyarwanda orginal” kubera FPR-Inkotanyi

- Gasabo: Igikorwa cyo gusoza kwamaza kuri FPR kitabiriwe n’abarenga ibihumbi 80

- Nyamata: Biteguye kongera gutora FPR kuko bashima ibikorwa yabagejejeho

- Kazo: Yakanguriye 40 bahoze muri FDLR none bahindutse abanyamuryango ba FPR

- Gicumbi :Abatuye umurenge wa Miyove baravuga ko bazatora FPR kuko yabagejeje kuri byinshi

- Yiyemeje gutanga umusanzu we mu kubaka igihugu ajya mu nteko ishinga amategeko

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.