rwanda elections 2013
kigalitoday

U Rwanda ni rwiza, muzantore turwuzuzemo ubumuntu no gukorera mu mucyo-Kandida depite Mwenedata

Yanditswe ku itariki ya: 9-09-2013 - Saa: 12:02'
Ibitekerezo ( )

Umukandida-depite wigenga wiyamamariza ubudepite mu matora azaba muri uku kwezi, bwana Mwenedata Gilbert arahamagarira Abanyarwanda kuzamutora ari benshi maze yagera mu nteko akazaharanira ko u Rwanda rwiza rukomeza kunogera abarutuye himakazwa gukorera mu mucyo n’ubumuntu.

Ibi kandida Mwenedata Gilbert yabitangarije mu murenge wa Nyamata mu karere ka Bugesera, aho yiyamamaje kuwa gatandatu tariki ya 07/09/2013 agasaba abaturage kuzamutora kugira ngo azabashe gusohoza intego yiyemeje arizo ubwiyunge bwuzuye, gukorera mu mucyo n’ubumuntu.

Kandida Mwenedata arizeza Abanyarwanda ko nibamutora azaharanira ko u Rwanda rukomeza kuba rwiza rukuzura ubwiyunge, ubumuntu no gukorera mu mucyo
Kandida Mwenedata arizeza Abanyarwanda ko nibamutora azaharanira ko u Rwanda rukomeza kuba rwiza rukuzura ubwiyunge, ubumuntu no gukorera mu mucyo

Mu kiganiro kirambuye yagejeje ku baturage bari baje kumva imigabo n’imigambi ye, umukandida Mwenedata Gilbert yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza kirimo amahirwe buri wese yabasha kugeraho mu gihe abyiyemeje.

Yagize ati : “U Rwanda ni igihugu cyiza, aho umuntu yiha intego kandi icyo ashaka kuba cyo akigeraho, akaba ariyo mpamvu mpagurutse nshaka ko mumpa amajwi hanyuma nkajya mu nteko ishinga amategeko tukazafatanya ngakora ubuvugizi mu gushyiraho amategeko azatuma tugera ku ntego nziza mbabwira.”

Itsinda ry'abamamaza kandida-depite Mwenedata Gilbert.
Itsinda ry’abamamaza kandida-depite Mwenedata Gilbert.

Abaturage bo mu Bugesera bari baje kumva imigabo n’imigambi ye bavuze ko bazamutora ariko bakagira n’ibyo bamutuma mu gihe azaramuka ageze mu nteko ishinga amategeko.

Uwitwa Tuyishime Jean we yagize ati “Ndifuza umudepite wazavuganira koko urubyiruko mu buryo bufatika mu bijyanye no kubona inguzanyo mu bigo by’imari, no gukora ubuvugizi ku buryo ihohoterwa ryacika burundu mu miryango.”

Bamwe mu bamamaza kandida-depite Mwenedata Gilbert
Bamwe mu bamamaza kandida-depite Mwenedata Gilbert

Umukandida-depite Mwenedata Gilbert yasezeranyije abitabiriye ukwiyamamaza kwe ko yazasohoza ubutumwa mu gihe nabo bamuha urufunguzo bamuhundagazaho amajwi ku munsi w’itora.

Egide Kayiranga



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

- Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

- Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

- Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

- Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

- Perezida Kagame avuga ko yizeye intsinzi y’abo yatoye

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.