Ngo hari abamusabaga inzoga ngo bazamutore cyangwa ngo bamwamamaze ariko ngo we yabonye kubikora atari byo kuko bataba bamutoreye ko ashoboye ahubwo ko yabahaye izo nzoga.
Mukwiyamaza kwe kuri uyu wa 11/09/2013, Mwenedata yabwiye abari aho ko bagomba kwigirira icyizere bakumva ko bishoboka, bityo bigatuma bagera kubyo batakekaga ko bageraho nkuko nawe yizeye ko gutsinda amatora bishoboka kandi yiyamamaje wenyine.
Yagize ati: “Bavandimwe Banyengoma, ni mwigirire icyizere mwumve ko bishoboka, Abanyarwanda nitwigirira icyizere tuzagera kure no kubyo tutatekerezaga. Birashoboka ko umukandida wigenga yatsinda amatora. Ngicyo icyizere cyanjye.”
Avuga kubyo yumva baramutse bamutoye yageza ku Banyarwanda, Mwenedata yavuze ko afite intego eshatu zibumbatiye ibikorwa byinshi. Izo ntego ashaka kugeza ku Banyarwanda ngo ni Ubwiyunge bwuzuye, Gukorera mu mucyo, Ubumuntu.
Yavuze ko u Rwanda rutatera imbere rutageze ku bwiyunge bwuzuye, ubwo bwiyunge bugashyigikirwa no gukorera mu mucyo, abantu barangwa n’ubumuntu maze igihugu kigatera imbere.
Umufasha we nawe muri uku kwamamaza yamutangiye ubuhamya agaragaza ko ibyo avuga ariko biri ndetse ko ari ibintu bimurimo kandi ko ibyo yiyemeje abigeraho akaba ariyo mpamvu ngo abona akwiye amajwi ubundi agateza imbere Abanyarwanda.
Uku kwiyamamaza kwari kwitabiriwe kuburyo abari aho barenga agato nko ku ijana. Mwenedata ni umukandida wigenga uhatanira kujya mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.
Amatora yo gutora abadepite baturuka mu mitwe ya politike ndetse no mubakandida bigenga ateganijwe kuri uyu wa mbere tariki 16/09/2013.