rwanda elections 2013
kigalitoday

Rusizi: Umuryango wa FPR urasaba Abanyarwanda kubitura ineza wabagiriye

Yanditswe ku itariki ya: 31-08-2013 - Saa: 13:56'
Ibitekerezo ( )

Abakandida b’umuryango FPR-Inkotanyi bari mu bikorwa byo kwiyamamariza imyanya y’ubudepite mu karere ka Rusizi, kuri uyu wa Gatanu tariki 30/08/2013, basabye abaturage gusubiza inyuma bakareba aho ibikorwa byabo byabavanye n’aho bageze bagakomeza kuwugirira icyizere.

Theobard Mporanyi, umwe mu bakandida b’uyu muryango yabwiye imbaga y’abaturage basaga ibihumbi birindwi bari bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza ko FPR-Inkotanyi yabagejejeho ari byinshi birimo imihanda, amashuri, amashanyarazi n’inganda.

Abaturage bakabakaba ibihumbi birindwi bitabiriye kwamamaza ishyaka rya FPR.
Abaturage bakabakaba ibihumbi birindwi bitabiriye kwamamaza ishyaka rya FPR.

Mporanyi yijeje abaturage kuzakomeza kubabera intumwa za rubanda zivugira abaturage ibibazo byabo bigakemuka, mu gihe bazaba batoye ishyaka rya FPR. Yijeje kandi abaturage gukomeza guharanira kwigira kw’Abanyarwanda badateze amaboko akimuhana.

Abandi biyamamarizaga imyanya mu nteko bijeje abagore ko FPR izakomeza kuzirikana kubaka ubushobozi bwabo, nk’uko yabitangije ubu u Rwanda rukaba arirwo rufite abagore benshi ku rwego rw’isi mu nzego z’ubuyobozi.

Umukandida Mporanyi Theobard asaba abanyarwanda gutora FPR.
Umukandida Mporanyi Theobard asaba abanyarwanda gutora FPR.

Oscar Nzeyimana, Chairman w’umuryango wa FPR inkotanyi mu karere ka Rusizi, yasabye abaturage kuzatora FPR kuko ngo ari igicumbi cy’iterambere ryabo, aho ngo bikaba bigaragarira ku byo bamaze kugeraho.

Umwe mu badamu bamaze gutera imbere Uwimana Sakina avuga ko ibyo amaze kugeraho byose harimo kwiyubakira amacumbi agezweho abikesha FPR.

Uwimana Sakina ngo yateye imbere kubwa FPR.
Uwimana Sakina ngo yateye imbere kubwa FPR.

Yavuze ko bahoraga bamukangurira kwiteza imbere muri ducye yari afite ariko akaba amaze kwigira, kuko ngo asigaye acumbikira abazungu. Yasabye yasabye bagenzi be kutazatatira igihango bagiranye na FPR INKOTANYI.

Chairman wa FPR mu karere ka Rusizi yamamaza umuryango.
Chairman wa FPR mu karere ka Rusizi yamamaza umuryango.

Euphrem Musabwa



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

- Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

- Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

- Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

- Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

- Perezida Kagame avuga ko yizeye intsinzi y’abo yatoye

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.