Abaturage bo mu karere ka Rusizi baravuga ko mu byiza byinshi bashimira FPR Inkotanyi ngo harimo n’ikurwaho ry’amazina yagaragazaga gutandukanya Abanyarwanda kuko ngo abari batuye mu cyahoze ari Cyangugu batafatwaga nk’abandi Banyarwanda kuko ngo bavugaga abandi neza ariko bo bagashyirwa ku mugereka mu mvugo yavugaga ngo “Banyarwanda, Banyarwandakazi namwe Banyacyangugu.”
Abavugaga ibi babivugiye mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida-depite bari ku rutonde rwa FPR Inkotanyi n’amashyaka ya politiki bishyize hamwe, igikorwa cyabereye mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi ejo kuwa 05/09/2013.
Ngo barishimira ko imvugo zabatandukanyaga n’abandi Banyarwanda zakuweho kubwa FPR
Aba baturage bavugaga ko ngo imvugo nk’iyo yatumaga Abanyarwanda bacikamo ibice, ariko ngo kuva FPR yafata ubutegetsi mu Rwanda barishimira ko uyu muryango wahuje Abanyarwanda nta rindi vangura, ubu ngo iyo mvugo ikaba yaracitse n’abatuye mu cyahoze ari Cyangugu bakaba bishyira bakizana, dore ko ngo begerejwe n’ubuyobozi kandi bubereye buri wese.
Muri iki gikorwa cyo kwiyamamaza kandi, abari mu murenge wa Nyakarenzo bavuze ko bamaze kugera ku bikorwa bikomeye mu nzego nyinshi babicyesha gahunda nziza za FPR Inkotanyi, bikaba ngo bigaragaza ko uyu muryango ari ijisho ry’igihugu kuko ngo ubu bagejejweho ibikorwaremezo byinshi nk’amashuri kandi abana bakigira Ubuntu, ibigo by’imari biciriritse hafi yabo ndetse n’imihanda myiza n’ibindi byinshi.
Abanyamuryango ba FPR i Nyakarenzo bayamamaje mu mudiho n’imbyino
Ntakirutimana ni umwe mu bayoboke ba FPR Inkotanyi uvuga ko yamukuye mu bwigunge aho yabaga ahantu hateye isoni mu kabande kandi ari umukene nyakujya, ariko ubu ubuyobozi bwiza bwamukuye aho hantu avuga ko yari agiye kugwa ndetse ngo afite ibikorwa by’indashyikirw ba kuko gahunda za FPR zatumye abona inka akorora, akaba asigaye anacuruza amata.
kandida-depite Mporanyi ngo asanga FPR ari imboni irebera u Rwanda
Kandida-depite Mporanyi Theobald wiyamamaza ku rutonde rwa FPR n’amashyaka ya PDC, PDI, PPC na PSR bafatanyije mu kwiyamamariza ubudepite mu matora y’uyu mwaka yasabye abari mu kwiyamamaza i Nyakarenzo ko bazatora FPR Inkotanyi kuko ngo ari umuryango w’amizero y’u Rwanda kuko ibikorwa bya FPR ari indashyikirwa.
Ngo nibatora FPR ku bwinshi izabakorera byinshi muri manda y’imyaka itanu iri imbere kuko gahunda ya FPR ari uguteza imbere Abanyarwanda bose.