rwanda elections 2013
kigalitoday

Rulindo: Umurenge wa Buyoga bijeje FPR kuzayitora 100 %

Yanditswe ku itariki ya: 11-09-2013 - Saa: 14:19'
Ibitekerezo ( )

Abaturage bo mu murenge wa Buyoga ho mu karere ka Rulindo bavuze ko FPR yabagejeje kuri byinshi bakaba bijeje ko bazayitora 100% mu matora y’Abadepite azaba tariki 16/09/2013.

Karamuka Gaspard utuye muri uyu murenge wa Buyoga avuga ko nyuma yo kumukura mu nzu ya nyakatsi, FPR yamuhaye n’inka yo kujya imuha amata n’ifumbire, none ubu abana be bakaba barakuze kandi bari baragwingijwe na bwaki.

Ubwo FPR yazaga kwiyamamaza mu murenge wa Buyoga, tariki 10/09/2013, Karamuka yagize ati “FPR nzayitora kuko imvugo ari yo ngiro, yatubwiye kutwubakira yarabikoze, ubu dutuye mu nzu nziza twari dutuye muri nyakatsi. FPR yazanye gahunda ya Girinka ubu abana banjye banywa amata , bwaki yari yarabarembeje kubera ubukene nari mfite. FPR nzayitora ijana ku ijana.”

Mu mbyino na morali nyinshi, abanyamuryango ba FPR muri uyu murenge wa Buyoga bagaragaje ko ibyo bagezeho byose babikesha ubuyobozi bwiza bwa FPR Inkotanyi ngo kuko idaheza buri wese mu iterambere.

Abakandida-depite ba FPR muri Rulindo bijejwe ko bazatorwa 100%.
Abakandida-depite ba FPR muri Rulindo bijejwe ko bazatorwa 100%.

Abakandida ba FPR Inkotanyi mu karere ka Rulindo, ari bo Mukantaganzwa Pelagie na Bitunguramye Diogene,mu magambo yabo bagaragaje ko ishyaka ryabo rizakomeza kwita ku Banyarwanda bose muri rusange.

Bitunguramye Digene, ngo nagera mu nteko azakora ubuvugizi ku buryo muri aka karere ibikorwaremezo biziyongera, cyane cyane amazi amashanyarazi kimwe n’ amashuri y’imyuga mu rubyiruko, ngo kuko urubyiruko iyo rumeze neza n’igihugu cyose muri rusange kiba kimeze neza.

Nk’uko uhagararaiye igikorwa cyo kwiyamamaza mu karere ka Rulindo, akaba n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza muri aka karere, yabwiye abaturage bo mu murenge wa Buyoga, ngo FPR ni ryo shyaka ryonyine rizabageza ku byo bifuza kugeraho byose.

Abanyamuryango ba FPR mu murenge wa Buyoga bijeje abakandida b’iri shyaka ko bariri inyuma kandi ko bazaritora uko bangana ijana ku ijana.

Hortense Munyantore



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Amajyaruguru: Abazahagararira abagore mu nteko ngo bazaharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage

- FPR ntiyadusondetse, natwe ntitugomba kuyisondeka - Munyantwali

- Uburasirazuba: Abakandida-depite b’abagore ngo nibatorwa bazaca akarengane n’ihohotera mu miryango

- Gisagara: Kibirizi bemereye abakandida ba FPR kuzayitora 100%

- U Rwanda ni rwiza, muzantore turwuzuzemo ubumuntu no gukorera mu mucyo-Kandida depite Mwenedata

- Ngo PSD nitsinda amatora y’Abadepite izashyiraho banki yihariye yunganira abahinzi n’aborozi

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.