rwanda elections 2013
kigalitoday

Rulindo: Abaturage basanga hari aho u Rwanda rugeze muri Demokarasi

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 11:25'
Ibitekerezo ( )

Nyuma yo kwihitiramo abazabahagararira mu nteko ishinga amategeko, bamwe mu baturage bo mu karere ka Rulindo batangaje ko basanga hari aho igihugu cyabo kimaze kugera mu nzira ya Demokarasi.

Ngo basanga ubwabo kuba basigaye bafite uruhare runini mu kwihitiramo ababayobora, ari intambwe ikomeye cyane ituma nabo ubwabo babona ko demokarasi imaze gutera intambwe ku buryo bushimishije.

Nta mubyigano wari uhari ibyumba byari byinshi.
Nta mubyigano wari uhari ibyumba byari byinshi.

Mukayizera Donatha utuye mu murenge wa Rusiga, nyuma yo kumara kwitorera ingirakamaro nk’uko we abivuga, ngo asanga afite uruhare runini mu kwiyubakira igihugu yihitiramo uzagiteza imbere.

Yagize ati “Maze kwitorera ingirakamaro kuko narayibonye mu byo yangejejeho, ubwo sinayitenguha kuko nayo ntijya intenguha.Ubu mbona umuturage ari we ufite uruhare runini mu kwiyubakira igihugu amenya guhitamo neza,aho abona hari ikizamuteza imbere”.

Abaturage batoye muri aka karere muri rusange bose bavugaga ko batoye mu mutuzo, aho buri wese yakirwaga neza akerekwa kandi agasobanurirwa uko gahunda y’amatora yateguwe ku buryo nta wamaraga umwanya kuri site y’itora ategereje.

Ibyumba by'itora byateguwe neza.
Ibyumba by’itora byateguwe neza.

Mu gihe abaturage bazindukiraga mu mirima bajya guhinga, ngo uyu munsi tariki 16/09/2013 si ko byagenze kuko bazindukiye ku masite y’itora.

Twagirayezu Emanuel wari ahagarariye site y’itora ya Groupe Scolaire Rusiga mu murenge wa Rusiga nawe yavuze ko igikorwa cyagenze neza kuko abaturage bitabiriye ari benshi.

Yagize ati “urebye muri rusange amatora yagenze neza abaturage bazindutse baratora basubira mu mirimo yabo barangije gutora.”

Mu karere ka Rulindo kandi indorerezi nazo zari zaje gukurikirana uko igikorwa cy’amatora kigenda. Zikaba zakirwaga neza zigasobanurirwa ibyo zari zikeneye kumenya mu mutuzo.

Indorerezi zari zaje kwirebera uko amatora akorwa.
Indorerezi zari zaje kwirebera uko amatora akorwa.

Igikorwa cy’amatora cyatangiye mu gitondo saa moya ku masite yose yateguwe gutorerwaho muri aka karere.

Nk’uko bisanzwe abashinzwe gutoresha batangiye bereke abaturage ibisanduku by’amatora, ngo bamenye neza ko nta kindi kintu kirimo.

Hortense Munyantore



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- PSD yijeje Abanyangoma kuzashyira kaburimbo mu muhanda Ngoma-Rwabusoro-Nyanza

- Nyabihu: Gutora RPF ngo ni ugukomeza iterambere rirambye ry’Abanyarwanda

- Shangi: Abagera ku 7500 baje kwamamaza Umuryango wa FPR-Inkotanyi

- Gutora FPR ngo ni ugukomeza inzira y’amajyambere - Mukama

- Ishyaka PL riravuga ko iterambere ridashobora kwihuta ibikorwaremezo bidahari ku bwinshi

- “Kwamamaza FPR ntibigoye” – Nkurunziza JMV

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.