rwanda elections 2013
kigalitoday

Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

Yanditswe ku itariki ya: 18-09-2013 - Saa: 11:21'
Ibitekerezo ( )

Bamwe mu bagize inteko itora adepite bahagarariye abagore ntibishimiye igihe batangiriyeho amatora yabaye tariki 17/09/2013, ngo kuko 2/3 by’abagombaga gutora byatinze kuza, bituma batangira amatora batinze.

Uwimana Agnes watoreye mu kagari ka Munini, avuga ko we yazindutse saa kumi n’ebyiri azi ko saa moya ziza kugera yamaze gutora akajya gukora imirimo ye yo mu rugo ariko ngo yatunguwe no kubona amatora atangira saa yine n’igice.

Ati “ubu navuye mu rugo nzindutse nzi ko nsubirayo nkajya gutekera abana bagiye ku ishuri, none dore igihe amatora atangiriye!”.

Abagore ngo ntibashimishwa no gutegereza 2/3 kugirango amatora atangire.
Abagore ngo ntibashimishwa no gutegereza 2/3 kugirango amatora atangire.

Uyu mubyeyi kimwe n’abandi, yavuze ko bari bakwiye kujya babareka uhageze mbere agatora nk’uko amatora rusanjye yagenze.

Komisiyo y’amatora nayo yemera ko iki kibazo cyo kubanza gutegereza 2/3 ko byuzura gihari koko, ariko ngo ikigiye gukorwa ni ugushyiraho ubukangurambaga buhoraho, kugira ngo abagize inteko bajye bazinduka kare amatora yitabirirwe ku gihe.

Eric Muvara



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- PSD yijeje Abanyangoma kuzashyira kaburimbo mu muhanda Ngoma-Rwabusoro-Nyanza

- Nyabihu: Gutora RPF ngo ni ugukomeza iterambere rirambye ry’Abanyarwanda

- Shangi: Abagera ku 7500 baje kwamamaza Umuryango wa FPR-Inkotanyi

- Gutora FPR ngo ni ugukomeza inzira y’amajyambere - Mukama

- Ishyaka PL riravuga ko iterambere ridashobora kwihuta ibikorwaremezo bidahari ku bwinshi

- “Kwamamaza FPR ntibigoye” – Nkurunziza JMV

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.