rwanda elections 2013
kigalitoday

PSD isanga abagore batagikwiriye kugenerwa 30% kuko bashoboye guhatana n’abagabo

Yanditswe ku itariki ya: 11-09-2013 - Saa: 17:24'
Ibitekerezo ( )

Ishyaka PSD riravuga ko risanga igihe kigeze ngo imyanya 30% abagore bagenerwa mu nteko ishinga amategeko iveho, ahubwo abagore bajye batorerwa ku malisiti y’imitwe ya politiki mu buringanire busesuye.

Nkusi Juvenal ugaragara ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’abakandida-depite ba PSD avuga ko PSD izaharanira ko ko imyanya 30% ihabwa abagore ivaho kubera ko bayigenewe mu rwego rwo kubafasha mu gihe batari babishoboye.

Uyu mukandida wari usanzwe ari n’umudepite yabwiye Kigali Today ko ishayaka PSD risanga abagore bakwiye kujya batorerwa mu mashyaka babarizwamo ariko buri rutonde rw’abakandida b’ishyaka rukagaragaraho 50% b’abagore na 50% by’abagabo.

Yagize ati “Kugenerwa ni ikindi kintu kuko iyo bagenewe bivuga ko baba badashoboye, kandi twe muri PSD twemera ko abagore bashoboye, kandi turabizera. Kubera iki bagomba gukomeza kugenerwa mu gihugu cyabo?”

Ishyaka PSD rihamya ko abagore na bo basigaye bagaragaza ubushobozi n’ubushake bwo kuyobora ku buryo abagabo ngo bakomeje kwibwira ko barenze abagore muri politiki baba bibeshya.

Ibi ngo biratuma PSD nitorwa ikagira abadepite benshi mu nteko izaharanira ko iyo ngingo y’itegekonshinga yavugururwa, Abanyarwandakazi bagahabwa urubuga rwo guhatana na basaza babo kandi barabishoboye.

Kandida-depite Nkusi Yuvenal yatanze urugero ku ishyaka ryabo rya PSD avuga ko nk’ubu ubwo batanze abakandida 76, iyo bikurikizwa muri aya matora bari kugiramo abakandida 38 b’abagore na 38 b’abagabo, kandi umugabo n’umugore bagasimburanwa hakurikijwe urutonde.

Ibi ngo byari kuvuga ko niba umugabo ari nimero ya mbere, umugore ahita ajya kuri kabiri, umugabo yajya kuri nimero ya gatatu, umugore akajya ku ya kane, bityo bityo…

Icyo gitekerezo cyo gutanga umubare w’abakandida b’abagabo ungana n’uw’abagore ngo bazaharanira ko kiba rimwe mu mabwiriza agenga buri mutwe wa politiki kugira ngo wemererwe guhatanira imyanya mu matora aba mu gihugu.

Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda igizwe n’abadepite 80 batorwa mu byiciro bine. Hari abadepite 53 batorwa binyuze mu mitwe ya politiki cyangwa se mu bakandida biyamamaje ku giti cyabo, hakaba abadepite 24 bahagarariye abagore bangana na 30% by’abagize inteko ishinga amategeko, hakaba abadepite babiri bahagarariye urubyiruko, n’umudepite umwe uhagarariye abafite ubumuga.

Imyanya ingana na 30% igenerwa abagore iteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 9, aho rivuga ko nibura abagore bagira 30% by’imyanya mu nzego zifatirwamo ibyemezo.

Malachie Hakizimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Bugesera: Gutinda kuzuza 2/3 byatumye amatora y’abagore atangira atinze

- Kimironko: Amatora y’abazahagararira abagore mu nteko yabaye mu mutuzo

- Kayonza: Ibyiza Mutesi Anita yakoreye abaturage bimuha icyizere cyo gutorwa

- Gicumbi: Abagore barishimira ko batoye abazabafasha gukomeza gutera imbere

- Nyamasheke: Amatora y’abadepite bahagarariye abagore yitabiriwe neza

- Kamonyi: Abenshi ntibitabiriye igikorwa cyo kubarura amajwi y’abakandida

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.