rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Yanditswe ku itariki ya: 18-09-2013 - Saa: 09:29'
Ibitekerezo ( )

Abagore bo mu karere ka Nyanza barasaba bagenzi babo bazabahagararira mu nteko ishinga amategeko kuzabavuganira umugore wo mu cyaro nawe agakataza mu iterambere kimwe n’iryo abanyamujyi bagezeho.

Abo bagore bo mu karere ka Nyanza bavuga ko bakeneye gusurwa kenshi n’abadepitekazi bakabagezaho ibyifuzo byabo bijyanye n’uko barushaho kwigobotora intambara y’ubukene ngo akenshi bubageraho bukabigirizaho nkana kurusha abagabo.

Musabeyezu Charlotte ukomoka mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana ni umwe mu bagore kuri uyu wa 17/09/2013 bitabiriye gutora abadepite bazahagararira intara y’Amajyepfo.

Ubwo yabazwaga icyo yifuza kuri abo gore barimo gutorerwa uwo mwanya w’ubudepite yavuze ko icyo abifuzaho ari ukuzababa hafi cyane cyane bakegera umugore wo mu cyaro.

Ati: “Ibi ndabivugira ko hari ubwo tubatora ariko tukaba tubyaranye abo ntituzongere kubabona bugufi bwacu ngo tubagezeho ibyifuzo byacu”.

Mu gikorwa cy'amatora abagore bari ku mirongo batuje.
Mu gikorwa cy’amatora abagore bari ku mirongo batuje.

Uyu mugore byagaragaraga ko ajijutse kubera bimwe mu bitekerezo bye agaragaza yaboneyeho gusaba abazagira amahirwe yo gutorwa kuzibuka ibyo bavugiye imbere yabo babasaba amajwi ngo babatore.

Ku bwe yabasabye ko batagomba kugenda ngo biherere mu mujyi wa Kigali maze ngo bibagirwe igihango bagiranye n’ababagiriye icyizere bakabatora.

Nk’uko yakomeje abivuga ngo bamwe mu bagore bo mu cyaro bagira ibibazo byinshi bitandukanye birimo nko kwitinya, kwiyumanganya ngo badasenya ingo zabo nyamara bahohoterwa n’abagabo babo n’ibindi bidindiza iterambere ryabo.

Ngo bene ibyo bibazo byose nibyo basaba abagore bazatorerwa kujya mu Nteko Nshingamategeko kuzabageraho bakabiganiraho bigashakirwa ibisubizo birambye binyuze mu buryo bw’ubuvugizi.

Abagore bitabiriye aya matora yo guhitamo abazabahagararira mu Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite bari bagizwe na komite y’Inama y’Igihugu y’Abagore kuva ku rwego rw’umudugudu n’abagize Inama Njyanama y’umurenge n’iy’akarere.

Jean Pierre Twizeyeyezu



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Ngoma: Barasaba abadepite bazatorwa kurushaho kujya begera abaturage

- Abanyarwanda miliyoni 6 nibo bemerewe kuzitabira amatora y’abadepite

- Ishyaka PSD ngo rigamije ko hajyaho banki y’abahinzi n’aborozi

- Rutsiro: bazatora FPR ngo umuhanda wa kaburimo wiyongere ku bindi bikorwa imaze kubagezaho

- Nyamasheke: Ngo gutora FPR ni ugutora ibikorwa bivuga

- Bugesera: PL irasaba Abanyarwanda kumenya uburenganzira bwabo no kudasigara inyuma

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.