rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyamasheke: Umucyo ku mubiri no mu bitekerezo babikesha FPR-Inkotanyi

Yanditswe ku itariki ya: 1-09-2013 - Saa: 09:38'
Ibitekerezo ( )

Mu bikorwa byo kwamamaza Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kagano wo mu karere ka Nyamasheke byabaye tariki 31/08/2013, abanyamuryango bawo bahamije ko umucyo bafite ku mubiri no mu bitekerezo bishingiye ku iterambere bafite, babikesha FPR-Inkotanyi, kandi bakaba bazabishyigikira bawutora 100% kugira ngo ubageze ku bindi byiza bisumbyeho.

Kwamamaza FPR-Inkotanyi mu murenge wa Kagano byitabiriwe n’imbaga y’abanyamuryango bagera ku 8000, bari barimbye mu mabara n’ibirango bya FPR-Inkotanyi kandi bakaba basingizaga ibigwi bya FPR muri morale yo ku rwego rwo hejuru bahamya ko bashyigikiye kandi bazatora 100% FPR-Inkotanyi yo yatumye babasha kubona amahoro n’iterambere ndetse n’umutekano utuma ibyo bakoze bidahungabana.

Abaturage b'i Nyamasheke bavuga ko ibyiza n'iterambere bagezeho babikesha FPR-Inkotanyi.
Abaturage b’i Nyamasheke bavuga ko ibyiza n’iterambere bagezeho babikesha FPR-Inkotanyi.

Muri iki gikorwa, abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi beretswe abakandida depite 5 bari bahagarariye Umuryango wa FPR Inkotanyi barimo bane bo muri uyu muryango ari bo: Kankera Marie Josée, Mwiza Espérance, Karimunda Réné na Uwamariya Rutijanwa Marie Pélagie, ndetse na Hitiyaremye Augustin wo mu Ishyaka PSR ryifatanyije na FPR-Inkotanyi; bose bahamije ko FPR-Inkotanyi ari ryo shyaka ryagejeje Abanyarwanda ku byiza kandi bikaba bitazahagarara.

Mu byo Abanyamasheke bishimira bagezeho harimo umuhanda wa kaburimbo babonye bwa mbere mu mateka yabo muri manda y’abadepite irangiye, ibikorwa remezo nk’amashuri kuva ku y’incuke kugeza kuri kaminuza, amavuriro, amazi ndetse n’amashanyarazi; maze bakavuga ko gutora abadepite b’uyu muryango ari ukuwuha inshingano zo gukomeza kubegereza ibyo bikorwa remezo, by’umwihariko amazi n’amashanyarazi aho bitaragera.

Abakandida 5 bari bahagarariye abandi muri FPR. Uhereye iburyo ni Kankera M.Josee, Mwiza Esperance, Karimunda Rene, Uwamariya R.M.Pelagie na Hitiyaremye Augustin uturuka muri PSR.
Abakandida 5 bari bahagarariye abandi muri FPR. Uhereye iburyo ni Kankera M.Josee, Mwiza Esperance, Karimunda Rene, Uwamariya R.M.Pelagie na Hitiyaremye Augustin uturuka muri PSR.

Nyirandorimana Francoise umwe mu bari barasigajwe inyuma n’amateka, ngo yishimira ibyo FPR yamukoreye. Agira ati “FPR yampaye ijambo, FPR yatumye ntinyuka abayobozi: haba mu mudugudu turavugana, haba ku karere njyayo tukavugana. FPR yatumye ndyama ahantu heza, FPR yakuye bene wacu (abo amateka agaragaza ko bari barasigajwe inyuma) ahantu habi cyane, kandi n’abandi baturage bose ndumva FPR ntawe itagiriye neza”.

Uyu mugore avuga ko ibyo byiza byose babyishimira ariko kandi ngo mu nzu z’abo amateka agaragaza ko bari barasigajwe inyuma, nta muriro n’amazi bihari; bityo bakifuza ko muri manda igiye gukurikira, abasigajwe inyuma n’amateka bazafashwa kubona umuriro w’amashanyarazi mu nzu zabo ndetse bakegerezwa amazi meza kuko ngo kugeza ubu aracyari ikibazo kuri bo.

Mukantaho Josephine yivugiye mu magambo ye ko umucyo ku mubiri no mu bitekerezo abaturage b'i Nyamasheke bafite babikesha FPR.
Mukantaho Josephine yivugiye mu magambo ye ko umucyo ku mubiri no mu bitekerezo abaturage b’i Nyamasheke bafite babikesha FPR.

Vice-Chairman wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke, Ntaganira Josué Michel ndetse n’abakandida bari bahagarariye abandi, batanze ubutumwa bw’uko FPR-Inkotanyi ari yo yazanye ubumwe, demokarasi, amajyambere ndetse n’umutekano mu Banyarwanda; maze bagasaba abanyamurungo kuwutora 100% kugira ngo iyo ntambwe ikomeze maze Abanyarwanda bakomeze gutera imbere mu ngeri zose.

Umwe mu bakandida biyamamariza muri FPR-Inkotanyi, Kankera Marie Josée yatangaje ko we na bagenzi be bizeza abaturage ko ubwo bazatorwa bakajya mu Nteko Ishinga Amategeko bazaharanira gutora amategeko ashimangira ubumwe, demokarasi n’amajyambere by’Abanyarwanda, aho ngo bazatora amategeko azafasha u Rwanda gutera imbere ku buryo ubukungu bwarwo buziyongeraho 11.5%.

Morale yari yose. Aha, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babyinnye ivumvi riratumuka.
Morale yari yose. Aha, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi babyinnye ivumvi riratumuka.

Ikindi kandi, ngo mu gihe bazaba batowe, ndetse bagatora amategeko, bazakomeza gukurinirana ko Guverinoma y’u Rwanda ishyira mu bikorwa ayo mategeko uko bikwiriye kugira ngo iterambere rigere ku Banyarwanda bose.

Ku kibuga cya Nyamasheke, abaturage bari benshi ku buryo bugaragarira amaso.
Ku kibuga cya Nyamasheke, abaturage bari benshi ku buryo bugaragarira amaso.

Emmanuel Ntivuguruzwa



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Gutora ni ugutanga umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu” - Guverineri Bosenibamwe

- Ruhango: Hari bamwe bagitsimbaraye ku gutoresha igikumwe

- Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

- Gicumbi: Abaturage barishimira uburyo amatora ari gukorwamo kuko atabiciye akazi

- Rusizi: Amatora y’Abadepite yitabiriwe bishimishije

- Perezida Kagame avuga ko yizeye intsinzi y’abo yatoye

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.