rwanda elections 2013
kigalitoday

Nyamagabe: Abaturage baranenga bagenzi babo batitabira amatora

Yanditswe ku itariki ya: 16-09-2013 - Saa: 19:24'
Ibitekerezo ( 1 )

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe baranenga bagenzi babo batitabira amatora nk’inshingano za buri Munyarwanda, bakaba basanga ubwo ari ubujiji ndetse no kugira imyumvire ikiri hasi.

Ibi ni ibyatangajwe na bamwe mubo twaganiriye bava gutora abagize inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite kuri uyu wa mbere tariki ya 16/09/2013 kuri site ya EP Sumba iherereye mu kagari ka Ngiryi mu Murenge wa Gasaka mu Karere ka Nyamagabe.

Mukandatsikira Alphonsine avuga ko abaturage banga kujya gutora bakiryamira ari injiji ngo kuko urebye aho u Rwanda rwavuye naho rugeze nta muturage utari ukwiye gutora abakomeza kuruteza imbere, kereka ngo uwaba afite imiziro ibimubuza.

Ati “Njyewe abo baba biryamiye ntibajye gutora mba numva ari za njiji ziri hasi. Ese ubu wareba akaga twari turimo 1994 n’ubwo nari umwana, ukavuga ngo wareka kujya gutora ukiryamira ureba aho amajyambere ageze muri kino gihe? Baba bafite imyumvire itari myiza kereka abadafite uburenganzira bwo gutora”.

Gacamumakuba Félicien nawe wari uvuye gutora yavuze ko igikorwa cyo kwitabira amatora ari icya buri Munyarwanda, bityo kutitabira amatora y’abazagira ijambo mu mwanya wawe ari ubujiji bugayitse.

“ibyo mbibonamo ko ari injiji kubera ko amatora ni ay’Umunyarwanda wese. Urumva rero kwitorera abayobozi bazajya batuvuganira hejuru mu nteko ishinga amategeko, nta kibazo gihari,” Gacamumakuba.

Aba baturage basaba abafite uwo muco mubi wo kutitabira amatora kuwureka bakuzuza inshingano zabo nk’Abanyarwanda ngo kuko ibindi baba bari gukora bashobora no kubikora nyuma yo gutora.

Ntitwabashije kumenya ikigereranyo cy’abaturage bari bamaze gutora kuri site ya EP Sumba twasuye kugeza ku isaha ya Saa sita n’iminota 20 (12h20) ubwo twahavaga, kuko ukuriye iyo site atashatse kubidutangariza.

Muri ayo masaha hazaga abaturage bake bake ngo kuko bari banze kuhahurira ngo batabyigana, abandi bakaba babanje kujya mu turimo tunyuranye, bitanabujije ko hari abazindutse bagatora uturimo bakatujyamo nyuma.

Emmanuel Nshimiyimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Amajyaruguru: Abazahagararira abagore mu nteko ngo bazaharanira kuzamura imibereho myiza y’abaturage

- FPR ntiyadusondetse, natwe ntitugomba kuyisondeka - Munyantwali

- Uburasirazuba: Abakandida-depite b’abagore ngo nibatorwa bazaca akarengane n’ihohotera mu miryango

- Gisagara: Kibirizi bemereye abakandida ba FPR kuzayitora 100%

- U Rwanda ni rwiza, muzantore turwuzuzemo ubumuntu no gukorera mu mucyo-Kandida depite Mwenedata

- Ngo PSD nitsinda amatora y’Abadepite izashyiraho banki yihariye yunganira abahinzi n’aborozi

Ibitekerezo

Naringizengo mwahavuye isaa cyenda naho ubwo mwahavuye isaa sita buriya nabatariba gatoye buriyabatoye naho ubundintangiye gusoma inkurunumva mfashwe n’ikiniga nibaza niba NYAMAGABE bibagiwe ahobavuye n’ahobageze kuko batitabiriye byaba bigaragayeko bakiri ABATEBO kandibarabisezereye.

Bucumi yanditse ku itariki ya: 17-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.