rwanda elections 2013
kigalitoday

Ngororero: PSD yizeye kwegukana amajwi y’abaturage mu matora y’abadepite

Yanditswe ku itariki ya: 4-09-2013 - Saa: 14:31'
Ibitekerezo ( )

Mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda zo kwamamamaza ishyaka rya PSD riharanira demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Ngororero, abayoboke baryo bavuze ko biteguye kwegukana amajwi menshi mu matora ateganyijwe muri uku kwezi.

Icyo gikorwa cyatangirijwe mu kagali ka Gatsibo, umurenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero aho abaturage bitabiriye ari benshi. Simbikangwa Damien ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza PSD mu karere ka Ngororero avuga ko ubwitabire bw’abaturage bubaha icyizere cy’uko bazegukana amajwi yabo ku bwinshi.

Aho banyuze bacinyaga umudiho hamwe n'abaturage
Aho banyuze bacinyaga umudiho hamwe n’abaturage

Abaturage bitabiriye ukwiyamamaza ari benshi kandi bagaragarije abayoboye igikorwa cyo kwamamaza ko babashyigikiye, ariko bavuga ko bagifite inyota y’iterambere cyane cyane amazi n’amashanyarazi bityo uzaribagezaho bakaba bazahora bamutora ibihe byose.

Umugore witwa Ahobakeye Daforoza yatanze ubuhamya avuga ko PSD yabafashije mu iterambere ry’abagore, aho ubufasha bahawe na bamwe mu barwanashyaka bayo bwatumye ishyirahamwe ry’abagore 20 ribasha korozanya ihene 20, ndetse banafashanya guca nyakatsi yo ku buriri.

Abamamazaga PSD bazengurutse mu mirenge itandukanye ya Ngororero
Abamamazaga PSD bazengurutse mu mirenge itandukanye ya Ngororero

Bimwe mu bibazo abatuye aho basabye PSD kubatumikira nk’uko icyivugo cyaryo ari “intumwa itumika”harimo ikibazo cy’abasaza barengeje imyaka 70 bakeneye ubufasha bwa leta mu mibereho yabo nk’uko leta yabibasezeranyije ariko ubu bakaba batarabona ubwo bufasha nkuko Hitabatuma Petero wavutse mu 1925 yabitangaje.

Uretse aha mu murenge wa Gatumba, PSD yanazengurutse mu mirenge ya Muhororo na Ngororero ikangurira abayoboke bayo n’abaturage bose kuzatorana ubushishozi bashyira igikumwe cyabo kubirango bya PSD.

Hon Mukandasira yizeje abaturage ko PSD ibabera intumwa itumika
Hon Mukandasira yizeje abaturage ko PSD ibabera intumwa itumika

Kimwe mu byatumye abaturage bo muri ako kagali bongera kwitabira ari benshi ukwiyamamaza nyuma y’uko kuwa 28 mu kwezi gushize bari biteguye iyo gahunda ariko ikaza kuburizwamo kuko PSD itari yaramenyekanishije uwo munsi ku buyobozi bw’akarere, ni uko umwe mu bakandida bahagarariye PSD witwa Mukandasira Caritas avuka muri ako kagali ndetse akaba yari yaje muri icyo gikorwa.

Mu matora y’abadepite y’uyu mwaka, PSD ifite abakandida 76 harimo 2 bo mu karere ka Ngororero, naho muri manda ishize mwaka ushize rikaba ryarahagarariwe n’abadepite 11 mu nteko ishinga amategeko.

Ernest Kalinganire



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Ruhango: PL izakorana n’abafatanyabikorwa guteza imbere umusaruro w’imyumbati

- Bugesera: Basabwe gutora PSD kugirango imibereho yabo irusheho kuba myiza

- Sinzagura ijwi kuko ni nko kugambanira igihugu – Kandida-depite Mwenedata

- Nyanza: Abanyamukingo bakoze umwihariko mu kwamamaza FPR

- PSD isanga abagore batagikwiriye kugenerwa 30% kuko bashoboye guhatana n’abagabo

- Rulindo: Umurenge wa Buyoga bijeje FPR kuzayitora 100 %

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.