rwanda elections 2013
kigalitoday

NUR: Abanyeshuri ntibabashije kwitabira amatora bose

Yanditswe ku itariki ya: 17-09-2013 - Saa: 10:33'
Ibitekerezo ( 1 )

Mu matora y’abadepite yabaye kuwa 16/9/2013, abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda (NUR) ntibitabiriye amatora uko byari byitezwe.

Ubwo twageraga kuri iyi site mu masaa cyenda zibura iminota 20, uhagarariye amatora yatubwiye ko urebye abanyeshuri bitabiriye amatora bari bakeya ugereranyije n’uko hari abatari bahari ku bw’impamvu zitandukanye.

Yagize ati “n’ubwo hashize akanya ndebye imibare y’abamaze kwitabira gutora, ngereranyije ubwitabire buri nko ku rugero ruri hagati ya 50 na 55%. Ibi biraterwa n’uko hari abanyeshuri babaruriwe hano bahiga none ubu bakaba bararangije amasomo yabo, bakaba batakinatuye ino aha.”

Kuri iyi mpamvu y’ubuke bw’abanyeshuri bitabiriye amatora, uyu muyobozi ayihurizaho n’abanyeshuri twahuriye hanze ya site y’itora. Aba banyeshuri ariko banongereyeho ko hari n’abataje gutora nyamara bahari.

Uwitwa Sibomana yagize ati “hari bagenzi bacu batabashije kuza gutora kubera ko batari bahari, ariko hari n’abataje kuko batakiyumvamo ubunyeshuri bitewe n’uko bareba bakabona batazabasha kubona amafaranga basabwa kugira ngo babashe kwiga.”

Aha twakwibutsa ko abanyeshuri benshi ari abari mu cyiciro cya gatatu n’icya kane cy’ubudehe basabwa kwirihira byibura ½ cy’amafaranga, ni ukuvuga ibihumbi magana atatu, Leta na yo ikabatangira asigaye. Ngo hari abareba rero bakabona batazabasha kuyabona.

Icyakora, n’ubwo hari abanyeshuri batabonetse ngo batore, hari n’abari bahari batabashije gutora kubera ko batigeze bishyirisha ku ilisiti y’amatora ya kaminuza. Aba ngo biganjemo abatangiye mu mwaka wa mbere.

Ibi rero byatumye bamwe mu bo twaganiriye bifuza ko ubutaha komisiyo y’amatora yazaborohereza, ufite ikarita igaragaza ko atatoye ndetse n’indangamuntu agashyirwa ku ilisiti y’umugereka, “nk’uko byajyaga bigenda.”

N’ubwo uhagarariye amatora kuri iyi site yatubwiye mu masaa munani na 40 ko ubwitabire mu matora buri hagati ya 50 na 55%, imibare yagaragajwe amatora arangiye yerekana ko abagombaga gutora ari 8449 nyamara hakaba hatoye 6525. Ni ukuvuga ko ubwitabire ari 77,2%.

Marie Claire Joyeuse



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- Rusizi: Abo mu murenge wa Bweyeye ngo bazatora FPR kuko yabakuye mu bwigunge

- Ruhango: Ngo natorerwa kuba umudepite ntazagoreka ijosi aho agomba kuvugira abaturage

- Nyanza: Ngo gutora FPR bibaha icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza

- Igihe kirageze ngo PL ihagararire Abanyarwanda ku bwinshi kandi ibafashe kwishyira bakizana byuzuye-Protais Mitali

- Ngororero: PSD yizeye kwegukana amajwi y’abaturage mu matora y’abadepite

- Gisagara: Abatuye Save batanze ubuhamya banashima ibyo bagejejweho na FPR

Ibitekerezo

IYO NTABWO AR’IMPAMVU YATUMA TUTITABIRA AMATORA

MUSABYIMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 17-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.