rwanda elections 2013
kigalitoday

“Kwamamaza FPR ntibigoye” – Nkurunziza JMV

Yanditswe ku itariki ya: 30-08-2013 - Saa: 09:56'
Ibitekerezo ( 2 )

Ubwo FPR-Inkotanyi yiyamamazaga mu karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura, tariki 29/08/2013, Chairman w’uwo muryango ku rwego rw’umurenge yavuze ko kwamamaza FPR ari ibintu byoroshye cyane kuko ibikorwa byayo byivugira.

Abantu babarirwa mu bihumbi bibili bari barangajwe imbere na Kayumba Bernard, umuyobozi w’akarere akaba na chairman wa FPR Inkotanyi mu karere, ni bo bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza umuryango mu matora y’abadepite azaba kuya 16 Nzeri 2013.

Batangiranye n’urugendo rwahereye muri rond-point mu mujyi wa Kibuye rwagati, bamanuka berekeza ku kibuga cya basketball imbere y’ahahoze urukiko rw’umurenge wa Bwishyura.

Kwamamaza FPR muri Bwishyura byabimburiwe n'urugendo rusange.
Kwamamaza FPR muri Bwishyura byabimburiwe n’urugendo rusange.

Chairman wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Bwishyura, Nkurunziza Jean Marie Vianney, yabwiye imbaga yari iteraniye ku kibuga ko kwamamaza FPR bitagoye na busa, kubera ko ibikorwa byayo ifatanyije n’indi mitwe ya politike bihari kandi bigaragarira buri wese.

By’umwihariko mu mujyi wa Kibuye, yatanze ingero z’ibimaze kugerwaho mu gihe gito, harimo umuhanda wa kaburimbo Kigali-Karongi, umushinga wa Gaz Methane uri hafi kuzura, kwagura ibitaro bikuru bya Kibuye, ishuli ry’ubumenyi ngiro rya IPRC West (ETO Kibuye), n’ibindi n’ibindi.

Umudamu witwa Donatille wo mu kagari ka Kiniha, ni umwe mu batanze ubuhamya bw’ukuntu yateye imbere ku ngoma iyobowe na FPR-Inkotanyi ifatanyije n’indi mitwe ya politike ine yishyize hamwe nayo.

Kwamamaza FPR muri Bwishyura byabereye ahahoze urukiko rw'umurenge.
Kwamamaza FPR muri Bwishyura byabereye ahahoze urukiko rw’umurenge.

We muri make yavuze ko mbere na mbere ashimira ingabo zahoze ari iza FPR kuko ari zo zakuye u Rwanda mu icuraburindi rya Jenoside yo muri Mata 1994, kugeza aho ihaye umugore ijambo akagira uruhare mu nzego zifatirwamo ibyemezo, cyane cyane mu Nteko Ishingamategeko.

Ikindi uyu mudamu yashimangiye cyane ashimira FPR-Inkotanyi, ni ukuba Leta y’u Rwanda yarashyizeho itegeko rigenga izungura, ku buryo n’umugore asigaye afite uburenganzira ku izungura mu muryango.

Kwamamaza imitwe ya politike ihatanira imyanya mu Nteko Ishinga Amategeko mu matora yo kuwa 16 Nzeri 2013, bimaze iminsi itatu bitangiye.

N'abana bato bari babukereye n'ibyishimo byinshi.
N’abana bato bari babukereye n’ibyishimo byinshi.

Mu karere ka Karongi kugeza ubu nta wundi mutwe wa Politike wari watangira kwiyamamaza kubera gutinda kugeza ibyangombwa ku karere, ariko Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana (PL), rimaze kubona ibaruwa iryemerera gutangira, rikazatangira ku itariki 5 Nzeri 2013 mu kagari ka Kibirizi ku kibuga cy’umupira cya Mbonwa mu murenge wa Rubengera.

Gasana Marcellin



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

Yewe, icyakubwira ko uwo mwana ari umusaza w’imyaka 41. Ariko nanjye ndabona agerageza da!

Bido yanditse ku itariki ya: 2-09-2013

uyu mwana azi gufata amafoto!

ruashami yanditse ku itariki ya: 1-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.