Umukundida-depite mu cyiciro cy’abahagarariye urwego rw’abagore mu karere ka Kayonza, Mutesi Anita, avuga ko afite icyizere cyo gutorerwa kujya mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda.
Yabivuze kuri uyu wa kabiri tariki 17/09/2013, ubwo yari amaze gutora mu matora yari ateganyijwe uyu munsi y’abahagarariye inzego z’abagore kuva ku rwego rw’umudugudu.
Mutesi Anita amaze gutora.
Mutesi avuga ko kwigirira icyizere ari cyo kintu mbere na mbere kimuha icyizere cyo kwegukana uwo mwanya mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda muri manda y’imyaka itanu iri imbere. Gusa anavuga ko ibyiza yumva yakoreye abaturage na byo bimwongerera icyizere cyo gutorerwa uwo mwanya.
Ati “Ku ruhande rwanjye njyewe icyizere ndacyifitiye kubera ko numva ibyo nagombaga gukorera Abanyarwanda numva narabikoze, ikindi no kuba ndi umugore kandi nkumva nifitiye icyizere nk’umugore numva kuri njyewe mfite icyizere ko nzatorwa”.
Mutesi asanzwe ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza.
Umukandida-depite Mutesi Anita avuga ko yabanye n’abaturage kandi akabana na bo neza, by’umwihariko akabakorera ibyo bifuza ku buryo bushoboka. Ibyo ngo ni byo bituma abona ko nta mpamvu batamushyigikira kuko ntacyo yagombaga gukora atakoze.
Mutesi Anita asanzwe ari umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, akaba n’umujyanama mu nama njyanama y’ako karere.
Yatoreye kuri site y’itora ya Nyabubare mu kagari ka Bwiza ko mu murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza.
Abagore batoye bari bake cyane.
Muri ako kagari ngo ni naho yiyamarije kugira ngo ashyirwe ku rutonde rw’abahatanira guhagararira abagore mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, ari na yo mpamvu ari ho yatoreye nk’uko yabidutangarije.